Baraka Choir ADEPR Nyarugenge yasabye abakunzi bayo kuzigama tariki ya 27 na 28 Nzeri 2025 nk’amatariki yo kuzataramira abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe "Ibisingizo Live Concert".
Mana, Umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmbisha ishimwe ubwiza bwanjye (Zaburi 108:2). Ibyishimo ni byose, umunezero usendereye imitima ku bakunzi ba Baraka Choir nyuma yo gutangarizwa igitaramo cy’amateka giteganyijwe ku matariki yavuzwe haruguru.
Amakuru Paradise ifite kugeza ubu avuga ko muri iki gitaramo hazafatwa amashusho mu buryo bwa live recording. Baraka Choir ni imwe mumakorali akunzwe ahanini bitewe n’ubutumwa bw’umwimere bukubiye mu ndirimbo zo mu bihe bitandukanye. Ibi bituma ikundwa n’abantu barimo abakuze ndetse n’abakiri bato.
Amezi abiri arashize Baraka Choir imuritse indirimbo’’Amateka’’. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Kristo ari iriba ry’Uwiteka riruhura abarushye. Iyi ndirimbo igira iti: "Iriba ry’Uwiteka Nahageze ndushye umutima wanjye uraruhuka. Nari mbabaye cyane, nuzuye ibyaha byinshi, Yesu arambabarira numva ndaruhutse."
Baraka Choir ni korali yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, itangirana n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira i Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho mu rusengero.
Icyo gihe, hari mu 1982 batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Iyi korali ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri uru rusengero, ubu ikaba ifite abaririmbyi 100.
Ni imwe mu makorali azwiho kwifashisha ivugabutumwa ry’imirimo y’umusamariya mwiza mu kuzana no kumurikira Kristo iminyago. Zimwe mu ndirimbo z’iyi korali zanditse amateka akomeye mu mitima ya benshi nka: Amakamba, Nzajya ndirimba, Iyo nkumbuye iwacu mu ijuru n’izindi.