"Ndishimye, kuko ndi ibyishimo bye nkomoka ku mutima w’urukundo rwa Data kandi ndi umunezero we wambitswe umubiri w’umuzuko we". Ucyumva intangiro y’iyi ndirimbo nshya "Ndishimye" ukurura igipimo (Dimension) y’umwuka Bosco Nshuti arimo, isoko y’ibyishimo bisendereye umutima uyu muramyi ajyanye ku mugabane w’i Burayi.
Ni igihe cy’Imana kuri we. Biragaragara ko byose bimubereye byiza. Isoko y’inganzo ye ikomeje kuvubura indirimbo z’amashimwe, kandi kuba umugabura mwiza mu gihe cye biragenda bimukingurira amarembo y’amasezerano.
Bosco Nshuti ni umuramyi wuzuye ubusobanuro, wageze ku musaraba, bituma adashobora kuririmba ibindi uretse intsinzi y’abera ikomoka mu rubavu rwa Yesu Kristo.
Ibyo byatumye agira igikundiro mu bwami bw’Imana, aho Yesu Kristo yamuhaye igikundiro mu isi y’umwuka n’iy’umubiri. Iyo aririmbye, imitima irahinduka, benshi bagahimbarwa; akanwa ke karemewe kuvuga ineza y’Imana, bituma ashyigikirwa kuva mu ntero kugera mu nyikirizo — iyo ageze ku ruhimbi, amata abyara amavuta.
Ubuhamya bwe
Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, Bosco Nshuti yagize ati: “Kuri njye, ni ishimwe rikomeye. Kuva mu bwana bwanjye nifuzaga ko umutima wanjye waba ubuturo bwa Kristo. Ubu ndishimye cyane kuko Kristo akomeje kwamamara, abantu benshi bakakira agakiza binyuze mu izina rye, we wantoranyije ngo mwamamaze mu isi yose.”
Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku rugendo agiye gukorera ku mugabane w’u Burayi, aho azazenguruka ibihugu birimo Ubufaransa, Norvege, Sweden, Finland, Poland ndetse na Danemark.
Urugendo rw’Ubutumwa Bwiza mu Burayi
Urugendo ruzatangira ku tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2025 mu Bufaransa, aho azataramana n’abera batuye muri icyo gihugu. Azakomereza muri Norvege ku itariki ya 24–25 Gicurasi, aho azamarana iminsi ibiri n’abakunzi b’ibihangano bye.
Ku itariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025, azataramira muri Sweden, akomereze muri Finland ku wa 7–8 Kamena 2025. Azasubira muri Sweden ku wa 14–15 Kamena, akazava yo yerekeza muri Poland ku itariki ya 25 Kamena 2025, aho azasoreza uruzinduko rwe muri Danemark ku ya 29–30 Kamena 2025.
Unconditional Love: Igitaramo gitegerejwe i Kigali
Nyuma y’uru rugendo rw’ubutumwa bwiza ku mugabane w’u Burayi, Bosco Nshuti azagaruka mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye yise “Unconditional Love”, giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2025. Paradise ifite amakuru ahamya ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali.
Gusa, amakuru yizewe dukesha Paradise avuga ko nyuma y’iki gitaramo, Bosco Nshuti azasubira ku mugabane w’u Burayi mu bindi bitaramo bikomeye byo gukomeza kwamamaza izina rya Yesu Kristo.
Umugisha ashyiriye abatuye i Burayi
Umwe mu bamukurikira yagize ati: “Umuntu atanga ibyo afite.” Abakurikirana indirimbo za Bosco Nshuti barabibona: mu myandikire ye, mu mashusho, no mu mvugo ye, humvikanamo umwuka w’ibyishimo nk’uko abiririmba. Arangwa n’amahoro n’umunezero, kandi abimurikira abatuye mu mahanga.
Mu ndirimbo ye yise “Ndahiriwe”, aririmba ati: “Ndahiriwe rwose, kuko namenye Yesu atuye muri njye kandi agendana nanjye.”
Iyo ugendanye na Kristo, urangwa n’ibyishimo kuko Kristo ni isoko y’amahoro, umunezero n’ibyishimo. Uwavuga ko abatuye ku mugabane w’u Burayi bahiriwe, ntiyaba abeshye — Bosco Nshuti ababukaniye impamba yuzuye.
Ndishimye! Iyo mpamba ishobora kukurenza ku Ruyenzi, igakugeza mu ijuru.
Reba indirimbo “Ndishimye” kuri YouTube:
Ushaka kumenya byinshi ku bitaramo by’i Burayi: +33 769 56 74 43