× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndanyuzwe Jotham yatangaje umunsi azamurikiraho igitabo cya kabiri yise ‘Love Across All Languages’

Category: Rwanda Diaspora  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ndanyuzwe Jotham yatangaje umunsi azamurikiraho igitabo cya kabiri yise ‘Love Across All Languages'

Umwanditsi w’umuvugabutumwa Ndanyuzwe Jotham, nyuma y’imyaka itatu amuritse igitabo The Name Above All (Izina Risumba Ayandi), yatangaje itariki azamurikiraho icya kabiri yahaye izina rya Love Across All languages (Urukundo mu Ndimi Zose).

Mu gitaramo kizaba ku itariki 9 Werurwe 2024, ni bwo azamurika iki gitabo Love Across All Languages yandikiye muri Kanada aho asanzwe aba we ‘umugore we Ineza Benisse (Benisse Ndanyuzwe), mu ntara ya Alberta, mu mugi wa Edmonton.

Bashyingiranywe imbere y’Imana mu mwaka wa 2021, ku itariki 27 Gashyantare, mu muhango wabereye mu rusengero rwa Calvary Church Komarock, muri Kenya.

Iki gitaramo azamurikiramo igitabo cye cya kabiri, yagitumiyemo abantu bakomeye cyane kandi bari mu ngeri zitandukanye, abanditsi, abashakashatsi, n’abahanzi urugero nka Nkuru Etienne, Ndatabaye Nice na Pasiteri Emmanuel Rwagasore.

Iki gitabo gifite ingingo (chapters) 12 zanditse ku mapaji 301, cyibanda ku butumwa bw’ubumwe, n’uruhare rw’urukundo mu kuzana ubumwe; n’imbaraga z’urukundo mu buryo bw’amadini, mu mico itandukanye na poritike.

Iki gitabo ntikivuga kandi ntigishingiye ku idini rimwe cyangwa irindi, kandi nta ho kibogamiye muri poritiki. Umwanditsi wacyo Ndanyuzwe Jotham yabisobanuye mu magambo agira ati: “Navuzemo byinshi kandi ndifuriza buri wese gusoma iki gitabo. Ntikireba umuntu runaka, ntikireba n’idini runaka.”

Uyu muvugabutumwa wivugira ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo gutatangariza isi n’amadini yose, yavuze ko nta yindi nzira yabona nziza yo kubucishamo itari iyo kwandika ibitabo no kubishyira mu ndimi zitandukanye.

Igitabo aheruka gusohora cy’amapaji 64 ari na cyo cya mbere yari asohoye, ni icyo yise The Name Above All (Izina Risumba Ayandi) cyacapiwe mu Rwanda, mu nzu y’icapiro izwi ku izina rya New Point Printing. Ni igitabo yandikiye muri Kenya, akaba avuga ko cyamutwaye amafaranga atari make, utibagiwe igihe n’imbaraga.

Ushaka kubona iki gitabo, wazitabira igitaramo azakimurikiramo kuko copy zacyo zizaba zihari ku bwinshi, ariko uburyo bwo kugisanga kuri Amazon ari bwo bukoroheye, dore ko na nonaha wagisangaho, ni bwo wakoresha.

Kugira ngo ukibone kuri Amazon, ndetse n’icya mbere ukibone, ni ukwandikamo izina ryacyo cyangwa iry’umwanditsi, mu gihe kitarenze iminsi ibiri kikaba kikugezeho.

Azamurika iki gitabo mu gitaramo yatumiyemo abantu bakomeye mu ngeri zitandukanye

Imana yamuhaye ubutumwa bwo kubwira isi n’amadini abinyujije mu bwanditsi

Ineza Benisse (Benisse Ndanyuzwe) ni we bashyingiranywe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.