× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndahiriwe ya Alicia and Germaine yasabiwe gushyirwa ku mwanya wa #1 nka Gospel nziza muri 2025

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ndahiriwe ya Alicia and Germaine yasabiwe gushyirwa ku mwanya wa #1 nka Gospel nziza muri 2025

Indirimbo nshya ya Alicia na Germaine yitwa “Ndahiriwe”, yamuritswe ku wa 27 Kanama 2025, ikomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel nyarwanda, aho yasabiwe kuzazirikanwa nk’indirimbo nziza y’umwaka.

Mu minsi mike gusa imaze hanze, abakunzi bayo bayakiriye mu buryo budasanzwe, bayisabira gushyirwa mu ndirimbo nziza za Gospel z’umwaka.

Mu bitekerezo byuzuye urukundo byagiye bigaragara ku rubuga rwa YouTube, hari abahise batangaza bataryarya ko “Ndahiriwe ari indirimbo nziza ya Gospel y’umwaka wa 2025”, bavuga ko ikwiye gufata umwanya wa mbere.

Uretse ubutumwa bukomeye burimo gushima Imana no gushingira ibyiringiro ku byo yakoze, abakunzi babo bagaragaza ko bishimira uburyo aba bakobwa bato bafite ijwi rihumuriza, rikora ku mitima, kandi ritanga icyizere cy’ejo hazaza heza.

Kimwe mu byo abakunzi babo bibanzeho ni uko indirimbo ya Alicia na Germaine idakwiriye gukundirwa mu majwi meza gusa y’aba baririmbyi, ahubwo ko bakwiriye guha agaciro ubutumwa burimo.

Umwe mu bayirebye yanditse ati: “This is the best gospel song of the year, ashaka kuvuga ko iyi ari indirimbo nziza yo kuramya no guhimbaza Imana y’umwaka’ akomerezaho abasabira imigisha: “Imana ibahe umugisha bakobwa beza kandi muzagere kure heza hashoboka.”

Si ubwa mbere aba bakobwa bakomoka i Rubavu bagaragaje ubushobozi bwo gukora indirimbo zikora ku mitima. Mu mwaka wa 2024, bashyize hanze “Rugaba” n’“Urufatiro”.

Muri 2025, bongeye kwigaragaza mu bihangano nk’“Ihumure” na “Wa Mugabo”. Nyuma yaho, mu mezi abiri ashize, bakoze indirimbo “Uriyo”. Ibi byose byabaye inzira ibageza kuri “Ndahiriwe”, indirimbo iri kugenda yigarurira imitima y’abantu benshi mu buryo budasanzwe.

Ku ruhande rwa management, Papa wabo akaba n’umujyanama wabo, Innocent, aherutse kubwira Paradise ko n’ubwo gukorana n’abandi bahanzi bizakenerwa, ubu intego nyamukuru ari ugushyira hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo zabo. Nyuma yo kuwumurika, ni bwo bazafungura amarembo yo gukorana n’abandi.

Uko bigaragara, indirimbo “Ndahiriwe” yamaze kuba ikimenyetso cy’uko Alicia na Germaine bafite impano ikomeye, umurongo mwiza bagenderaho, n’ubutumwa butandukanye. Ni indirimbo yabibye imbuto nziza mu mitima y’abakunzi ba Gospel, ari na yo mpamvu benshi bayisabira gushyirwa ku mwanya wa mbere mu ndirimbo nziza za Gospel muri uyu mwaka wa 2025.

Ibi byose byerekana ko “Ndahiriwe” itari indirimbo isanzwe, ahubwo ari igihangano gishobora guhindura amateka ya Gospel muri uyu mwaka wa 2025.

Ushobora kureba iyi ndirimbo kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Aba bana mbona bashoboye baje neza

Cyanditswe na: jeremy Remy ndayisenga   »   Kuwa 31/08/2025 09:47