Ku wa 27 Kanama 2025, abakobwa babiri bavukana bakomoka i Rubavu, Alicia na Germaine, bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “Ndahiriwe”, ku bufatanye na Label babarizwamo ya ABA Music.
Indirimbo “Ndahiriwe” yanditswe na Alicia na Germaine ku bufatanye na Papa Innocent (umubyeyi wabo akaba n’umutoza wabo mu muziki), ikaba yasohotse mu bihe aba bakobwa bari mu biruhuko by’amashuri.
Uretse ibihangano byabo, banatangaza ko bafasha ababyeyi mu mirimo isanzwe, ariko kandi bakabona umwanya uhagije wo gukora imyitozo y’amajwi (vocal) no gusenga, ari na byo byabafashije gutunganya neza iyi ndirimbo.
Abagize uruhare mu kuyihanga no kuyitunganya barimo Popiyeeeh wakoze amajwi, David na Denys bacuranze gitari, mu gihe BGVs (Background Vocals cyangwa amajwi y’inyuma/ abafasha mu majwi) ari Esther na Dorcas Bitangaza.
Video y’indirimbo yakozwe na Brilliance ku bufatanye n’abandi nka Chrispen, John, Thierry na Sule, mu gihe typography (amagambo yiyandika) yakozwe na Richie, na ho montage (igikorwa cyo guhuza, gutunganya no gukata amashusho) ikorwa na Brilliance.
Alicia na Germaine batangaza ko ubutumwa bukubiye muri “Ndahiriwe” ari amashimwe n’ibyiringiro. Bavuga ko ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo bibabereye igitsikamutima kibaremamo ibyiringiro by’ejo hazaza.
Ku bijyanye n’icyo bakoresha kugira ngo indirimbo zabo zikundwe, bavuga ko nta banga rihari uretse gusenga no gushyira Imana imbere muri byose. Ibi byatumye indirimbo yabo “Uriyo” igera hafi ku bihumbi 500 by’abayirebye kuri YouTube mu gihe kitarenze amezi abiri.
Abakunzi babo bari kubasaba cyane gukora indirimbo mu zindi ndimi, ari na yo mishinga mishya aba bakobwa bari gutekerezaho muri ibi bihe.
Mu cyifuzo gikomeye bafite ku mutima, bavuga ko bifuza cyane ko abantu babashyigikira, bakifatanya na bo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zabo.
Ku ruhande rwa management (abajyanama mu muziki), ABA Music ivuga ko icyo yishimira cyane ari uko intego yo kuzamura izina rya Alicia na Germaine yatangiye kuba impamo, kandi uko iminsi igenda iza ni ko bagenda bakundwa kurushaho.
Reba indirimbo yabo "Ndahiriwe" kuri YouTube:
Alicia na Germaine bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no mu zindi ndimi