× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Philemon Byiringiro yaririmbye urukundo rw’Imana anahishura amasomo yakuye mu bitaramo yatumiwemo

Category: Artists  »  yesterday »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Philemon Byiringiro yaririmbye urukundo rw'Imana anahishura amasomo yakuye mu bitaramo yatumiwemo

Umuramyi Philemon Byiringiro yatomoye urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya yise "Ndagukunda" anahishura amasomo yakuye mu bitaramo yatumiwemo.

Izina Philemon Byiringiro rikomeje kuvugwa mu itangazamakuru nyuma yo gutungurana akinjira mu muziki dore ko asanzwe ari umuririmbyi muri Korali.

Avuga ku ndirimbo "Ndagukunda", yagize yavuze ko ubutumwa yashakaga gutambutsa, ari ukubwira abantu ko "Imana ikibakunda kandi ibitayeho".

Ati: "Urukundo yadukunze ni ntarondorwa. Hari igihe umuntu ahura n’amajye akibwira ko Imana yaba itakimukunda, nyamara urukundo rw’Imana ruzahoraho iteka ryose."

Yakomeje abwira abakunzi be ati: "Iki ni igihe cyo kunezerwa no kwishima kuko Uwiteka ari we mugabane wawe."

Philemon Byiringiro yaririmbye urukundo rw’Imana.

Philemon Byiringiro yavuze ku masomo yakuye mu biterane n’ibitaramo aherutse kwitabira. Yagize ati: "Ni byo koko hari ibiterane naririmbyemo. Icyo byansigiye ni uko abantu b’Imana banyotewe kumva ijambo ry’Imana biciye mu ndirimbo."

"Byagenyeretse kandi ko ndi kumwe n’Imana muri uyu muhamagaro nkurikije uko abantu banyakiraga ndimo kuririmba."

Philemon arateganya gutegura igitaramo cye bwite

Yaboneyeho kugaragaza ko mu mishinga afite mu gihe kiri imbere harimo no gutegura igitaramo ndetse no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye.

Philemo ati: "Hamwe no gufashwa n’Imana ndifuza kuzakora igitaramo n’ubwo ntazi ngo ni ryari, ariko hamwe no gufashwa n’Imana n’abantu bizabaho, nzagenda mbibagezaho. Ikijyanye na collabo nacyo ndagiteganya."

Ryoherwa n’iyi ndirimbo nshya ya Philemon

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.