× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nasabaga Imana ngo inkozeho ikiganza! Mu isengesho, Yves Rwagasore yasohoye indirimbo "UNIGUSE"

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nasabaga Imana ngo inkozeho ikiganza! Mu isengesho, Yves Rwagasore yasohoye indirimbo "UNIGUSE"

Yves Rwagasore, izina rikomeje kugaruka mu mitima y’abakunzi ba gospel, yongeye guhembura ubugingo bw’abakunzi be mu ndirimbo "UNIGUSE".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Yves Rwagasore yavuze ati "Iyi ndirimbo yitwa “UNIGUSE” bivuga ngo “Unkoreho”; muri make ni isengesho. Nasabaga Imana ngo inkozeho ikiganza cyayo, mpembuke inkorere ibikomeye."

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe hashize igihe gito, nta tandukaniro rwose, kuko Kristo ntahinduka. Uko yankoreshaga mu Rwanda na Canada arakomeje, kuko Umwuka wayo arikumwe nanjye anshoboza mu murimo w’uburamyi nahamagariwe.

Iyi ndirimbo yuje uburyohe, isohotse nyuma y’igihe gito uyu muramyi ahembuye imitima y’abitabiriye mu gihugu cya Canada. Ni mu gitaramo cy’amateka cyiswe "Glorious Hymns Live Concert," cyabaye kuwa 14 Ukwakira 2024, i Ottawa muri Canada.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo batangarije Paradise ko iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru mu bitaramo bibera muri diaspora. Aba twaganiraga bahuriza ku kuba uyu muramyi yarageze Canada akazamura ibendera rya Gospel ku rwego rwo hejuru.

Akimara kumva iyi nkuru nziza, Yves yagize ati "Ayo makuru kuyumva bituma nongera guca bugufi cyane no guha agaciro umuhamagaro!

Ni byo koko ni igihugu kigira abantu busy cyane, ku buryo abenshi bisanga bimwe bitakozwe. Uwiteka ashimwe cyane ku buntu bwe bwinshi budushoboza kuguma mu murimo tukaba dukomeje, kandi niko bizahora!"

Avuga ku bikorwa byo muri uyu mwaka, yagize ati "Uyu mwaka wa 2025 ndakomeje. Mfite gusohora zimwe mu ndirimbo mu buryo bwa live (izo twasubiyemo muri "Glorious Hymns Live Concert" mu December 2024). Ariko igikorwa nteganya nyamukuru ni live recording nzaba nkora album ya gatatu."


Fatanya na we kuramya muri iyi ndirimbo yise ’Uniguse’

Yves Rwagasore yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi ndetse no kumushyigikira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.