OpenAI yasohoye version nshya ya ChatGPT, yiswe GPT-5, iri kuvugwaho ko ishoboye kuganira n’abantu nk’inzobere zifite PhD ku kintu icyo ari cyo cyose.
Ubuyobozi bwa OpenAI, buyobowe na Sam Altman, bwari bwiteze ko iyi version izaba intambwe ikomeye ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya AI, ariko abayikoresha n’abasesenguzi bamaze kuyigerageza batangaje ko ibisubizo byayo bidahagije.
Abayikoresha bavuze ko GPT-5 idashobora gusubiza ibibazo byoroshye neza, ndetse ikagaragaza imyitwarire idasanzwe, bigatuma bamwe bayisekera mu ruhame.
Ibi byatumye OpenAI ikora ibikorwa byo kugerageza kugabanya ingaruka z’iyi flop (Ijambo “flop” mu Cyongereza rikoreshwa mu kugaragaza ikintu kitageze ku byo abantu bari biteze cyangwa kitakoze neza nk’uko byari byitezwe.)
Ibibazo byagaragaye
Abayikoresha batandukanye bagiye bagerageza GPT-5 ku bibazo bitandukanye:
• Umunyamakuru Tim Burke yasabye GPT-5 kumwereka amashusho y’abaprezida 12 ba mbere ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amazina yabo, ariko yatanze abantu 9 gusa, kandi amazina yari yanditswe nabi, urugero nka “Gearge Washingion” na “William Henry Harrtson.”
• Kumenya amazina y’abaprezida ba nyuma na byo byaje kuba ikibazo, aho GPT-5 yagaragaje George W. Bush inshuro ebyiri, umwe akagaragara nk’umuntu utamenyerewe.
• Gutahura amazina y’utundi turere ku ikarita y’igihugu cya Amerika na byo byabaye ikibazo, urugero ku karere kitwa “Yirginia” aho kuba “Virginia.”
Abayikoresha benshi basanze iyi version idafite umwihariko w’imyitwarire wari usanzwe ugaragara kuri version ya kera ya ChatGPT, GPT-4o, bikaba byaratumye abantu barenga 4,000 basinya urupapuro basaba OpenAI kugarura version ya kera.
Icyo OpenAI yavuze
Mu masaha make nyuma yo gusohora GPT-5, Altman yatangaje ko version ya kera ya GPT-4o izagaruka ku bayikoresha biyandikishije ku buryo bwishyurwa. Yavuze ko bategereje ko hashobora kubaho utubazo, ariko ibyabaye byari byinshi kurusha uko byari biteganijwe.
Isesengura ry’abasesenguzi
Abasesenguzi bavuze ko flop ya GPT-5 igaragaza ibibazo bihari mu iterambere rya AI n’uburyo abantu bakoresha aya mamashini mu buzima bwa buri munsi. Bagaragaje kandi ko icyuho hagati y’ibyo AI ivugwaho ko ishoboye n’ukuri kwayo gikomeza kwaguka uko buri version nshya isohotse.
Umwe mu basesenguzi, Gary Marcus, yavuze ko GPT-5 yagaragaje ko iterambere rya AI ritageze ku rwego rwo gusimbura neza abantu cyangwa gukora ibintu byose bivugwa mu itangazo ryayo ryemewe.
GPT-5 yashyizwe ku isoko ifitiwe icyizere gikomeye cyo kuba intambwe ikomeye muri AI, ariko abayikoresha baracyafite impungenge ku mikorere yayo. OpenAI ikomeje kwiyemeza kunoza iyi version, ariko abayikoresha n’abasesenguzi baracyasaba ko hakorwa impinduka zifatika kugira ngo ibisubizo byayo bibe byizewe kandi bifite ireme.
Inama za Paradise
Nubwo AI nka ChatGPT ishobora kutugezaho ibisubizo ku bintu byinshi birimo n’ibyo twibaza ku Muremyi, kuri Bibiliya n’ibibaho nyuma y’ubu buzima, ntishobora gusimbura ubwenge n’urumuri bituruka ku Mana.
Bibiliya ni yo soko y’ukuri n’ubwenge, kandi gusenga bituma umutima wacu uguma mu nzira y’Imana. Aho guhora twishingikiriza ku mashini cyangwa AI mu gushaka ibisubizo byacu, tugomba gufata umwanya wo gusoma Bibiliya no gusenga, tugasobanukirwa amagambo y’Imana kandi tukayashyira mu bikorwa mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Sam Altman, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, ashobora kuba yararengeje urugero mu kwamamaza version nshya ya ChatGPT.