× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jesca Mucyowera yateretse amata ku ruhimbi mu ndirimbo nshya yise "Sindi Uw’Isi"

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jesca Mucyowera yateretse amata ku ruhimbi mu ndirimbo nshya yise "Sindi Uw'Isi"

Jesca Mucyowera yongeye kwibutsa abizera ko iwabo ari mu ijuru mu ndirimbo "Sindi uw’Isi" imwe mu ndirimbo nziza iryoshye kubi.

Tariki ya 22 Gashyantare 2025, Jesca Mucyowera yasohoye indirimbo ye nshya. Nyuma yo guteguza iyi ndirimbo, abakunzi be benshi bari bayitegerezanyije ibyishimo, nk’uko abakunzi b’umupira w’amaguru bahora biteguye kuzirikana igihe ikipe yabo izahura n’indi kipe ikomeye.

Uyu muramyi yahisemo kudatenguha Kristo wamugiriye icyizere, ndetse n’abakunzi be bahisemo kumushyigikira mu bihe byose, haba mu mvura y’itumba, izuba ry’akasamutwe, ndetse no mu gihe cyo gusarura imbuto.

Ibi byatumye Paradise, nk’ikinyamakuru cyarobanuwe, gisubiza ibibazo by’abakunzi b’umuramyi Jesca. Yagize ati, “Ntabwo ndi uw’Isi, ariko mu buryo bw’umwuka, ntuye mu ijuru, kandi nicaranye na Kristo iburyo bw’Imana.”

Jesca avuga ko ari umwe mu bahiriwe n’urugendo, nyuma yo kubona impano y’icyubahiro atategereje. Yagize ati: “Si nari ntegereje pe, ariko nishimira Imana kuko ariyo yabimbwiye, none arimo kubisohoza.”

Yabajijwe uko yakiriye uyu mugisha w’imbonekarimwe, maze asubiza agira ati: "Nabyakiriye neza cyane kandi ntazuyaza."

Jesca yagarutse ku itandukaniro riri hagati y’umuramyi w’umukirisitu n’umuntu ukora ibikorwa by’iterambere, akomeza avuga ko byose ari ingenzi mu buzima bwe, ariko buri kimwe kigira igihe cyacyo.

Yongeyeho ko gukorana umurava kugira ngo ubuzima bw’Imana bube imbonekarimwe kandi byungure abandi ari ibintu bihuriza hamwe ibikorwa byose.

Yavuze ko icy’umubiri gisaba imbaraga za muntu, ariko icy’umwuka gisaba imbaraga z’ubushobozi bwa Krista. Jesca yifuje gukomeza gufasha abantu kubona gukizwa mu buryo bw’umwuka no kubereka inzira y’iterambere.

Mu itegurwa ry’igitaramo, yavuze ko uyu mwaka azategura igitaramo cyo guhimbaza Imana, aho azahuza abakunzi be.

Yagize ati: “Igitaramo ndimo gutegura nzagishyira ahagaragara mu gihe cya vuba, kandi nishimiye cyane icyizere abantu bamfitiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”

Jesca yasoje avuga ko ahemburwa n’indirimbo ye yitwa “Yesu arashoboye,” aho avuga ko kuririmba bigamije guhimbaza no kuramya Imana, bikanagamije kwagura ubwami bwayo.

Jesca Mucyowera ni umuririmbyi w’umuhanga kandi umwanditsi w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse "Shimwa" ya Injili Bora, indirimbo yamamaye cyane.

Yavuze ko afite intego yo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kuyobora abantu mu nzira y’ubuzima bushya.

Ni umubyeyi w’abana 4, akaba Madame wa Dr Nkundabatware Gabin, bakaba barasezeranye mu mwaka wa 2015.

Avuka mu muryango w’abana 7, akaba uwa 3, akomoka mu karere ka Rwamagana. Yize ’Gestion informatique’ mu mashuri yisumbuye, naho muri Kaminuza yiga icungamari muri University of Kigali.

Jesca Mucyowera ni umwe mu baramyi bafite impano ikomeye yo kwiyoroshya, ariko mu muziki akaba inzobere, aho afite indirimbo zarebwe na benshi.

Indirimbo nka "Yesu arashoboye" imaze kurebwa n’abantu barenga 1,600,000, kimwe na "Adonai" yarebwe n’abantu barenga 1,500,000.

Iyi ndirimbo "Sindi Uw’Isi" igushimishe

Jesca Mucyowera ni umwe mu baramyi b’abahanga cyane u Rwanda rufite

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.