× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bahati Jack azanye amashusho y’indirimbo "Shimwa Mwami" nyuma ya "Ebenezer" yakunzwe cyane-VIDEO

Category: Artists  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Bahati Jack azanye amashusho y'indirimbo "Shimwa Mwami" nyuma ya "Ebenezer" yakunzwe cyane-VIDEO

"Shimwa Mwami ku bw’urukundo wankunze, Shimwa Mwami ku bw’imbabazi wangiriye. Wanyinjije mu mgabane w’abana b’Imana" - Bahati Jack mu ndirimbo ye ’Shimwa Mwami’ yasohoye mu buryo bw’amashusho.

Bahati Jack utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio, akunzwe mu ndirimbo yitwa "Ebenezer" yo gushima Imana kuko buri wese aba afite ibitangaza Imana yamukoreye". Yakozwe na Producer Eric Rukundo muri Capital records imwe muri studio zigezweho muri Kigali.

Uyu musore w’ijwi ry’agatangaza, yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Shimwa Mwami" igaragaramo umuhanzikazi Louise wa Gatonda nawe utuye muri Amerika. Ni indirimo y’ishimwe ry’umuntu winjiye mu mugabane w’abana b’Imana.

Bahati Jack uri mu bahanzi batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye kuririrmba kuva kera afite imyaka 9. Amaze gukora ari nyinshi ariko ubu izikoze muri studio ni eshatu ari zo "Ebenezer", "Urukundo rw’umukiza" na "Shimwa Mwami".

"Mana we waratuzahuye, Ebenezer warakoze. Wadukuye ahakomeye, udushyira hafi yawe. Ukuboko kwawe kwaremereye imigambi y’ababi, uburizamo inama z’abampinga. Ijambo ryawe niryo ryankomereje umutima, ubwo byasaga n’ibirangiye" - Bahati mu ndirimbo ye yakunzwe cyane.

Indirimbo ye nshya "Shimwa Mwami" yakiranywe yombi nk’uko bigaragara mu butumwa bwatnzwe kuri Youtube. Roben ati ""..Komeza ibikorwa byiza kandi ukomereze aho muvandimwe". Umurutasate Noella yagize ati "Imana igukomereze impano, ndagukunda".

"Shimwa Yesu ku bw’urukundo wankunze" - Bahati

"Wanyinjije mu mugabane w’abana b’Imana" - Bahati

RYOHERWA N’INDIRIMBO "SHIMWA MWAMI" YA BAHATI JACK

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.