× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mwiza Zawadi ugiye gukora igitaramo yatumiyemo Danny Mutabazi yageneye impano ikomeye abatarizera Yesu Kristo

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mwiza Zawadi ugiye gukora igitaramo yatumiyemo Danny Mutabazi yageneye impano ikomeye abatarizera Yesu Kristo

Umuramyi Mwiza Zawadi yateguye igitaramo cy’amateka cyiswe "Imirimo yawe", agenera impano ikomeye abatarizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.

Ni igitaramo cy’amateka kuri uyu muririmbyi uri muri mbarwa babashije kwiga umuziki ku Nyundo. Ni igitaramo cy’amateka kuko ari cyo cya mbere agiye gukora, byongeye akaba yaragitumiyemo abaramyi b’amazina akomeye barimo Danny Mutabazi na Gisubizo Ministry.

Mu kiganiro na Paradise, Mwiza Zawadi uzwi mu ndirimbo "Imirimo yawe", yavuze ko intego y’iki gitaramo ari ugushima Imana ku mirimo myiza yakoze ku buzima bwe ari nayo ntandaro yo kwitwa "Imirimo yawe live concert".

Abajijwe impamvu kwinjira ari ubuntu yagize ati: "Impamvu nakigize ubuntu ni uko ubu iri ariryo tangiriro ryanjye kandi nkaba niyemeje gukorera lmana nta kiguzi kuko ndi mu muhamagaro wanjye".

Hashize iminsi hari bamwe mu bakunzi ba gospel bahamya ko mu bitaramo by’ubuntu usanga Protocol idafite amanota meza cyane cyane kumenya abantu bicara mu myanya y’icyubahiro.

Zawadi abajijwe niba nta mpungenge abazitabira igitaramo bakwiye kugira ku byerekeranye n’ibyicaro n’imyinjirize, yagize ati: "Protocol imeze neza, gusa abantu impungenge zishire lmana yaduhamagaye ni iyo kwizerwa".

Muri iyi minsi hari abakomeje kwinubira ibitaramo biba aho abantu batarizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo usanga basubiranye mu rugo umutwaro w’ibyaha nyamara bari baje bazi ko habaho umwanya wo kwihana bikarangira utabayeho.

Mwiza Zawadi yahise ahamagara abatarizera Umwami Yesu Kristo abashishikariza kuza ari benshi bakaruhuka. Yagize ati: "Umwanya wo kwihana ugomba kubaho, impano mfitiye abatarizera Kristo ni ukubegereza Kristo Yesu, hanyuma umwami wacu akabaha ubuzima bushya kandi ndabyifuza ko abantu bazakira ibyaha bakakira Yesu Kristo nk’Umukiza wacu".

Zawadi yateguje igitaramo cy’uburyohe

Mu ijwi ryiza rizira amakaraza, Zawadi yambariye guhembura imitima isobetse amaganya mu ndirimbo "Twarahuye", "Imirimo yawe", "Warakoze", "Ni wowe", ndetse na "Uhoraho".

Mu rwego rwo guha abakunzi be amata adafunguye, yahisemo kwifatanya n’umuramyi Danny Mutabazi kuri ubu wicaye ku ntebe y’ibikomangoma mu miririmbire ndetse n’imyandikire dore ko kuri ubu ariwe wigaruriye Label 2 zikomeye arizo MIE na TFS mu kubandikira indirimbo.

Danny Mutabazi akaba yiteguye gusangiza abakunzi be ubutumwa busunikira abantu ku musaraba mu ndirimbo nka "Amarira y’ibyishimo" n’izindi. Uretse Danny Mutabazi, itsinda rya Gisubizo Ministries rizafatanya na Zawadi kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo nziza zirimo "Nguhetse ku mugongo", "Sinzahwema" n’izindi.

Light Worship Team na Boanerges Gospel Group babarizwa mui Bethesda Holy Church hzabera iki gitaramo cya Mwiza Zawadi, nabo ntibatanzwe muri iki gitaramo cy’umugisha. Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 29/10/2023 kikazabera mu Rusengero rwa Bethesda Holy church ku Gisozi.

Mwiza Zawadi witezweho kuzageza kure ubutumwa bwiza, ni umwe mu banyempano bafite umuziki mu maraso. Uyu mukobwa yavukiye ahitwa i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Gukunda umuziki si ibya none ahubwo ni yo mpumeko ye.

Yakuze akunda umuziki ashaka no kuwukora mu buryo bw’umwuga. Mu gihe usanga bamwe mu bana b’abakobwa badindizwa no kudashyigikirwa n’umuryango, we yagize amahirwe akurira mu muryango w’abakristu

Ibi byatumye umuryango we wiyemeza kumufasha agakora umuziki, bituma akabya inzozi zo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Zawadi usengera mu itorero rya Bethesda Holy Church yatangaje ko nyuma y’iki gitaramo yiteguye gusangiza abakunzi be zimwe mu ndirimbo ze nshya.

Zawadi Mwiza agiye gukor igitaramo yise "Imirimo yawe live concert"

Danny Mutabazi ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo

Mwiza Zawadi agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Danny Mutabazi

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA MWIZA ZAWADI UGIYE GUKORA IGITARAMO GIKOMEYE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.