Ku Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 bizaba ari ibicika mu Mujyi wa Kigali kubera igitaramo cy’akataraboneka kizahabera cy’umuramyi Chryso Ndasingwa.
Kuri iki cyumweru nari nitembereye i Gikondo ahitwa Rwampara, nari nahishe microphone yanjye. Nari mfite intego yo kumva impumeko y’abo basirimu biyita abanyamujyi dore ko burya abanyagikondo biyumva kubi.
Kubumvisha ko mu Biryogo n’i Nyamirambo babarusha umujyi biragorana. Nifuzaga kumenya icyo benshi bavuga ku gitaramo "Wahozeho" cya Chryso Ndasingwa watangiye umuziki muri COVID-19, none akaba agiye gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena.
Gusa naje gutangazwa no kuba amatsinda atanu naseseyemo nibura atatu ari kuganira ku gitaramo "Wahozeho Album lunch" ndetse ukaba warumvaga intero ari imwe yo kugura amatike kare kugira ngo le 05/05/2024 BK Arena batazayirebera kuri YouTube.
Ni byo koko, muri iki cyumweru turimo abanyamakuru n’ibinyamakuru byabo berekeje microphone zabo ndende ku musore muto mu myaka akaba mukuru mu muziki ariwe Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye ku izina rya Chryso Ndasingwa.
Chryso Ndasingwa kuri ubu yinjiye mu banyabigwi batinyutse guhangara inyubako itatse amafaranga ya BK Arena mu gitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ye ya 1 "Wahozeho" kuri ubu itegerejwe n’ibyamamare bitabarika bikomeje kugaragaza ko bamushyigikiye.
Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu, hasohotse indirimbo y’amashusho "Inkomoko" aho Chryso Ndasingwa agaragara ajya mu mihanda ya Nyamirambo akaririmbiramo iyi ndirimbo. Benshi bamwishimiye cyane kubona umu star abaririmbira ku buntu akanabateza imbere dore ko hari abacuruzi yaguriye ibyo kurya binyuranye.
Chryso Ndasingwa ni umwe mu baramyi bavukanye isaro n’imbuto dore ko byose bimubera byiza umugani wa wa muririmbyi waririmbye ati: "byose bizambera byiza ndi amahoro".
Uramutse uhawe uburenganzira bwo kumviriza Headlines z’abantu, abenshi bagusanganiza "Wahozeho" na "Imana ni nziza" zimwe mu ndirimbo z’uyu muramyi ukomeje kubaka ubwami butanyeganyega mu mitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.
Mu kiganiro na Paradise, Chryso Ndasingwa, yavuze ko kuba agiye gukorera igitaramo muri BK Arena ari inzozi ze zibaye impamo, "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".
Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".
Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.
Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.
Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. Yeretswe urukundo rwinshi cyane nawe bimutera imbaraga akora indirimbo ku bwinshi, none agiye kumurika album ya mbere.
Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi bamaze kuzamura ibendera rya Gospel ku ruhando mpuzamahanga barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’uyu muramyi kizayoborwa na Tracy Agasaro, benshi bakaba bamaze kuyibikaho. Ibanga ni ugusura www.ticqet.rw ukigurira ticket cyangwa se ugahamagara kuri 0784237492; 0788838879; 0788622852. Hari amakuru avuga ko amatike ari kugurwa mu buryo bukomeye, ndetse ngo hasigaye macye. Nyaruka nawe.
Ntuzabure muri iki gitaramo kuko hazabera ibihe bidasanzwe kandi nta sari izahaba, ahubwo abazitabira bose bazagaburirwa "amata y’umwuka adafunguye" nk’uko Petero yabisabye abizera. 1 Petero 2:1, kandi Chryso n’abaramyi beza cyane yatumiye bazi gutegura no kugabura neza ibyejejwe n’Imana binyuze mu ndirimbo baririmba.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA CHRYSO NDASINGWA
Igitaramo cya Chryso Ndasingwa kizaba tariki 5 Gicurasi 2024 muri BK Arena