Ku wa 5 Kamena 2025, umunyamakuru Angelbert Mutabaruka, uzwi cyane kuri Radio 1 aho akorana na KNC mu kiganiro Rirarashe, yagaragaye mu mashusho avuga amagambo yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu bakristo n’abandi bantu bafite imyizerere itandukanye.
Mu magambo ye yuzuyemo kwibaza no guhakana bimwe mu byo inyigisho za Gikirisitu zishingiraho, Mutabaruka yagize ati: “Yesu yicwa sinari mpari. Kirazira kikaziririzwa kwitirirwa ibyaha utakoze. Njye sinari mpari, ibyabaye ntahari si ibyange. Ubwo se ibyo uzakora bizaryozwa umwana wawe?... Abantu muzakanguke iki gihu mukiyambure.”
Yavuze ko adashobora kwemera ko ibyaha by’abantu batari bahari Yesu ari byo yabambiwe, asaba abantu gutekereza kabiri ku nyigisho zishingiye ku kuba Abayuda barishe Yesu, kandi we ari Umunyarwanda, adafite aho ahuriye na bo.
Ese Bibiliya ivuga iki ku rupfu rwa Yesu?
Abakristo benshi bamaganye ibyo Mutabaruka yavuze, bamwe bagira icyo babivugaho mu buryo bwa tewologiya, barimo nka Seth Ruhumuriza wagaragaje ko: “Yesu ni imana. Ntagengwa n’igihe nk’abantu. Yapfiriye ibyaha by’abantu bose bazamwizera: abariho, abari barapfuye n’abazavuka. Byanditswe ko yateguriwe gutambwa isi itarabaho (Ibyahishuwe 13:8).”
Bibiliya igaragaza iki ku mpamvu y’urupfu rwa Yesu?
1. Yesu yapfiriye ibyaha by’abantu bose bazamwizera:
Bibiliya iviga ko kuba Imana yarakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo uzamwizera wese atazarimbuka ahubwo azahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).
2. Yapfiriye n’abanyabyaha batariho icyo gihe:
Bibiliya ivuga ko kimwe n’uko icyaha cyinjiye mu isi... ari ko n’urupfu rwaje ku bantu bose, kuko bose bakoze icyaha. (Abaroma 5:12). Nubwo Mutabaruka atari ariho mu gihe Yesu yari akiri ku isi, na we ntatunganye ku buryo yakwemeza ko atigeze akora icyaha.
Icyo twakwibaza
• Ese umuntu ashobora kumva atagomba kugira aho ahurira n’ibyabaye mu mateka y’isi ataravuka?
• Ese ukwemera guhamya iki? Kubazwa ibyaha ni iby’ukuri cyangwa ni imvugo y’iterabwoba nk’uko Mutabaruka abibona?
• Ese ukwemera kuratubohora, cyangwa kuraturushya mu mitima?
Buri wese afite uburenganzira ku bitekerezo bye, ariko iyo bijyanye n’ukwemera n’imyizerere ishingiye ku Nyandiko Ntagatifu cyangwa ku Byanditswe Byera, bigira uburyo bishobora kuvugwaho n’abantu batandukanye bakurikije ibyo bemera.
Kuganira ku by’ukwemera bisaba ubwitonzi, guha agaciro ibitekerezo by’abandi ndetse no kumenya ko ukuri kwa Bibiliya gufatwa uko umuntu abihagazeho.
Wowe ibyo Mutabaruka yavuze urabitekerezaho iki?