Korali Ambassadors of Christ Choir, izwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, irateganya gukora igitaramo gikomeye kitwa “This Far by Grace Concert”, kizabera i Kampala, Uganda ku itariki ya 07 Nzeri 2025 guhera saa 2:00 z’amanywa (2:00 PM EAT).
Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel Kampala, ahazabera umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rukomeye rw’umwe mu bagize iyi korali, Mwalimu Ssozi, wizihiza imyaka 37 mu muziki wa Gospel. Ni igihe cyo kuzirikana ubutumwa bwiza bwagiye butambutswa binyuze mu ndirimbo, no gutanga icyubahiro ku rugendo rw’uyu muhanzi n’umwigisha ukomeye.
Amatike n’Imyanya:
Abifuza kuzitabira iki gitaramo bahawe amahitamo atandukanye:
– 100,000 UGX – Itike isanzwe
– 50,000 UGX – Itike ya kare (Early bird)
– 1,000,000 UGX – Imyanya ya Gold Table (abantu 5)
– 3,000,000 UGX – Imyanya ya Platinum Table (abantu 8)
Ambassadors of Christ Choir yamenyekanye cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo zayo zifite ubutumwa bwimbitse n’ubuhamya bukomeye. Iki gitaramo kizaba ari amahirwe yo guhurira hamwe n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, by’umwihariko mu kwizihiza ubuzima n’umurimo wa Mwalimu Ssozi.
Nawe wakwitabira iki gitaramo!