Mu nyigisho zo ku wa 2 Werurwe 2025, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku kuri kwimbitse kugaragaza ko muri Yesu Kristo abizera bahinduwe ubwoko bw’Imana.
Yabanje kugaragaza ko ibintu by’Imana bitumvikanira mu bwenge bwinshi, kuko Yesu ubwe yavuze ko yabihishe abanyabwenge akabihishurira abana bato. Iby’umwuka bisaba umutima woroshye, wizera, wemera kwakira no kugendera ku Ijambo aho kugerageza kurisesengura mu bwenge bw’umuntu gusa.
Nk’uko mu isi hari ibintu bituma abantu bahinduka ubwoko: umuco, amateka, igihugu n’amabwiriza abagenga, yanditse cyangwa atanditse, ni na ko no mu by’umwuka habaho guhindurwa ubwoko.
Umuco ugizwe n’ururimi, imyambarire, imirire, iminywere, imbyino n’indirimbo. Ibi byose ni byo biranga abantu runaka. Mu buryo nk’ubwo, abari muri Kristo na bo bahinduwe ubwoko bushya bufite indangagaciro n’imibereho bibaranga.
Abefeso 2:18-22 hagira hati: “Kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.
Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana, kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.
Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.
Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.”
Aya magambo agaragaza ko abizera batakiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo ko babaye abo mu nzu y’Imana. Kwegera Imana ntibigisaba undi muntu unyurwaho, kuko muri Kristo habonetse inzira itaziguye itujyana kuri Data.
Gusaba mu izina rya Yesu ni uguhagarara mu rwego rwo kuba muri we, nk’uko umuntu usanzwe, iyo ari mu nshingano z’urwego runaka aba atakiri we ubwe, ahubwo urwo rwego ruba ari rwo ruri gukora. We akora mu izina ry’urwego arimo, yaba umunyamategeko, umupolisi cyangwa undi muyobozi.
Umuntu ubabonye ntabona ari wa wundi azi usanzwe, abona urwo rwego. Natwe kuba muri Kristo biduha guhagarara imbere y’Imana mu rwego rw’abana bayo, kandi icyo dusabye mu izina rye tukacyakira kuko duhagaze mu cyicaro cy’ubwo bumwe na we.
Kuba twegera Data bisobanura ko Imana itubera Umubyeyi. Ubu umuntu ashobora kwicara mu cyumba, mu biro, mu muhanda cyangwa ahandi akavugana na Data atabanje kunyura ku wundi muntu. Iyo Data ahamagajwe mu izina rya Yesu, Data yumva ari yesu uhamagaye. Abizera bahagarara mu izina rye, bakinjira mu busabane butaziguye na Yo.
Mu by’umwuka kandi hari inzego zitandukanye z’ahantu ho mu ijuru. Pawulo yavuze ko yinjiye mu ijuru rya gatatu, aho Imana ubwayo iba, akaganira na Yo ku muhamagaro we. Ibi bigaragaza ko gusenga bitari amagambo gusa, ahubwo ari urugendo rwo kwegera Imana kugera aho iri.
Ariko hari n’ijuru rya kabiri, ahabera urugamba rw’imyuka mibi. Abefeso 6:12 havuga ko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo ko dukīrana n’abatware, abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.
Ibi bisobanura ko hari intambara zo mu rwego rw’umwuka zishobora kubangamira ibisubizo by’amasengesho, nk’uko byagaragaye kuri Daniyeli wasenze iminsi 21 ahanganye n’imbaraga zo mu mwuka. Ariko iyo umuntu asenga akomeje, aba ashobora kurenga izo nzitizi akagera mu busabane bwimbitse n’Imana.
Kuba ubwoko bw’Imana si izina gusa, ni ubuzima bugaragara. Nk’uko ubwoko bugira imyambarire, imvugo, ibyo burya n’ibyo butarya, ibyo bunywa n’ibyo butanywa, imbyino n’indirimbo, ni ko n’ubwoko bw’Imana bugira imibereho iburanga. Imana iranga ubwoko bwayo, kandi abayigize bagomba kubaho mu buryo buyihesha icyubahiro kugira ngo iture hagati yabo nk’Umwami w’Umubyeyi.
Hari n’icyo gihugu ubwoko bw’Imana bufitanye isano na cyo: Ubwami bwo mu ijuru. Mu mubiri abantu baba mu bihugu bitandukanye, ariko mu mwuka bahuriye ku gihugu kimwe. Iyo umukristo apfuye, umubiri usubira mu butaka, ariko umwuka ugataha iwabo ku Mana. Ibi byerekana ko hari ubwenegihugu bw’umwuka buruta ubw’umubiri.
Uko umuntu agira papa mu mubiri ni na ko agira Se mu mwuka. Yesu yigeze kubwira bamwe ko bameze nka se Satani, kuko mu mwuka umuntu iyo atabaye umwana w’Imana aba ari uwa Satani.
Bigenwa n’umwuka ukuyobora mu buzima bwe. Umwuka uguhumekera ni wo ugaragaza aho ubarizwa. Kwitwa umukristo ntibihagije niba imibereho itagaragaza kamere y’Imana. Umuntu ashobora kumara imyaka myinshi mu rusengero ariko nta kintu cy’Imana kigaragara kuri we. Ariko ushaka ubushake bwayo, akagambirira kuyinezeza, aba agaragaje ko ari umwana koko.
Nk’uko umuntu uri mu gihugu runaka iyo agize ikibazo atabaza inzego zacyo, ni na ko abari mu Bwami bw’ijuru bagomba gutabaza igihugu cyabo cyo mu mwuka. Turi abavandimwe dufite Umubyeyi umwe, kandi mu rugendo rwacu rwo kumugeraho hari abayobozi b’umwuka baduherekeza.
Umushumba akora nk’umuyobozi udufasha kugera ku Mana, akamera nk’umubyeyi uduhuza na Data. Kubaha no korohereza uwo muyobozi ni kimwe mu bigaragaza ko umuntu yemeye kugendera mu murongo w’ubwo bwoko bushya.
Muri izi nyigisho ze zo ku wa 2 Werurwe 2025, Pastor Christian Gisanura yashimangiye ko kuba muri Yesu atari izina cyangwa imvugo, ahubwo ko ari uguhindurwa ubwoko bw’Imana, kubaho mu muco wabwo, gutahura igihugu cyabwo no kugendera mu busabane nyakuri na Data.