Mu gihe isi yose igeze mu mwaka wa 2025 hakurikijwe kalendari ya Gregori isanzwe ikoreshwa henshi ku isi, muri Ethiopia bari gushima Imana ko binjiye mu mwaka mushya wa 2018.
Abatuye mu gihugu cya Ethiopia bari mu byishimo bikomeye n’ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya wa 2018, hakurikijwe kalendari yabo ya Ethiopiya, izwi kandi ku izina rya Kalendari ya Etiyopiya (Ethiopian calendar).
Abanya-Ethiopia bari kwizihiza umwaka mushya wa 2018 ku wa 12 Nzeri 2025 (Gregori), ari na wo munsi uhura na 1 Meskerem 2018 muri kalendari yabo.
Uyu munsi wizihizwa nk’Umunsi Mukuru w’Umwaka Mushya wa Enkutatash, aho abaturage basenga, bagasabana, bagasangira amafunguro gakondo, ndetse n’abana bato bakazenguruka imihanda baririmba indirimbo zishimira umwaka mushya.
Mu nsengero za gikirisitu cyane cyane iz’Aborthodox Tewahedo Church, habaye amasengesho akomeye yo gushima Imana yabagejeje amahoro mu mwaka mushya. Abantu bambaye imyenda y’umweru yera, bafata umwanya wo gusengera igihugu, umuryango n’iterambere rusange.
Kuki Ethiopia itandukanye n’isi yose mu mibare y’imyaka?
Ethiopia ikoresha kalendari itandukanye n’iyo abenshi ku isi bakoresha. Kalendari ya Ethiopiya isumba imyaka 7 n’amezi atari make kalendari ya Gregori. Ibisobanuro nyamukuru bitangwa n’abahanga mu mateka ni uko:
• Kalendari ya Ethiopiya ishingiye ku kalendari ya mbere ya Aleksandiriya yakoreshwaga mu gihe cya Gikristo cya mbere, aho bavuga ko Yesu Kristu yavutse nyuma y’imyaka 7 kurusha uko byabaruwe mu Burayi.
• Kalendari ya Gregori, yo yatangiye gukoreshwa mu 1582 isimbura iya Juliyeni, ariko Ethiopia yo yakomeje gukoresha kalendari ya Juliyeni n’indi yakomotseho, ituma batandukana n’abandi mu kubara imyaka.
Kalendari ya Ethiopiya igizwe:
• Imyaka 13: imyaka 12 igira amezi 30, umwaka wa 13 ugira amezi 5 cyangwa 6 bitewe n’uko hari umunsi wiyongeraho, aho ku zindi kalendari uba ari ku wa 29 Gashyantare, bigatuma umwaka ugira iminsi 366.
• Umwaka mushya utangira ku 1 Meskerem (ihurirana na 11 cyangwa 12 Nzeri buri mwaka).
• Ukwezi kwa kabiri muri Ethiopia ni Tikimt, gukurikirwa na Hidar, Tahsas, n’ayandi kugeza kuri Pagumen (ukwezi kwa 13).
Mu birori bya Enkutatash, abaturage benshi bafata umwanya wo gusura imiryango, guhana impano, no gutegura amafunguro akomeye nka Doro Wat (isupu y’inkoko). Ni umwanya unafasha abantu kwinjira mu mwaka mushya bafite icyizere n’ibyiringiro.
Ethiopia iracyari igihugu gifite umwihariko mu myizerere n’amateka byihariye. Nubwo bo bakiri mu wa 2018, kuri bo ni intambwe nshya y’ubuzima, ukaba umwaka mushya bitezemo byinshi.