× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Zion Temple Ntarama na Kurumbuka Leadership Solutions bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: History  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka 30: Zion Temple Ntarama na Kurumbuka Leadership Solutions bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Zion Temple Ntarama yifanyije n’umuryango Kurumbuka Leadership Solutions w’urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itorero Zion temple Celebration Centre rihagarariwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza ku isi hose ari na we warishinze, ryatangaje ko rigiye gutangiza gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashami yaryo yose, muri buri gihugu abarizwamo.

Byatangajwe kuri uyu Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, ubwo Abakristo b’Itorero Zion Temple Celebration Center Paruwase ya Ntarama bifatanyaga n’Igihugu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30 ni bwo Zion Temple yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 no guharanira ko ibyabaye bitazongera, iri guteganya gutangiza ibikorwa byo kwibuka mu mashami yayo hanze y’u Rwanda.

Kuri uwo munsi wasoje Icyumweru cyo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu n’isi yose muri rusange, abagize iri Torero basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bafasha imiryango y’abarokotse ndetse bagira n’umugoroba wo Kwibuka wabereye ku cyicaro cy’iri torero.

Pasiteri Olivier Ndizeye, Umushumba wa Zion Temple i Ntarama, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’itorero ari igikorwa baha agaciro kandi bafata nk’inshingano, kuko bibafasha kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera.

By’umwihariko mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ntarama ni Umurenge ufite umwihariko wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego ndengakamere, bicirwa mu rusengero bari bizeye ko ari aho kurokokera.

Pasiteri Ndizeye yagize ati “Ni inshingano zacu rero kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera kuba kandi no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo (muri Yesaya 61:1-4) Yesu yaje guhoza abarira bose no kuvura abafite imvune mu mutima.”

Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yashimye ubuyobozi bwa Zion Temple muri rusange ku bwo gutegura igikorwa nk’iki cyo Kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yaboneyeho guha umukoro abanyamadini muri rusange wo kwigisha no gukangurira abayoboke b’amadini yabo gufata iya mbere bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu biranga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside agira ati

“Icyiciro cyangwa intera ya nyuma mu mugambi wa Jenoside ni ukuyihakana, kuko abateguye Jenoside bateganya uko bazahakana ndetse bagasibanganya ibimenyetso n’ibindi. Icyo dusabwa nk’abayobozi ndetse n’abanyamadini muri rusange ni ugutanga inyigisho zirogora abantu bahawe, bigishwa amateka atari yo, maze tukabigisha urukundo.”

Umwanankabandi Mathilde, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Ntarama, yagarutse ku mbaraga amadini afite mu kuba bakumvisha abayoboke bayo kugira ubutwari bwo gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri, kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yahereye hano asaba abayobora amadini muri rusange gusaba abo bayoboye gushira ubwoba maze bagatanga ayo makuru, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bibafashe kuruhuka mu mitima.

Yagize ati “Abanyamadini bafite ukuntu bakora ku mitima y’abantu, ku buryo icyo babasaba cyose bagikora. Rero amadini abigizemo uruhare runini byafasha abasengera muri ayo madini kugira ubutwari bwo kuranga aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye, kuko barahari bahazi. Twebwe twiteguye kwakira amakuru bazaduha kandi twiteguye no kubababarira n’ubwo twebwe batwicaga, tukabasaba imbabazi ntibaziduhe.”

Zion Temple Celebration Center iteganya kujya yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no mu matorero yayo yo hanze y’u Rwanda. Ubusanzwe Itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajya bategura umunsi wihariye bagenera iki gikorwa, bagahurira ku cyicaro gikuru cy’iri Torero, cyangwa se hagafatwa umwanya mu Cyumweru cy’Icyunamo, aho bafata umwanya mu materaniro bakumva ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside.

Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco, Umuyobozi wungirije w’iri Torero ku rwego rw’isi, yavuze ko bari gutekereza uburyo hazajya hategurwa umunsi wihariye wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu matorero yabo yo hanze y’u Rwanda.

Yagize ti “Ubusanzwe mu ma paruwasi yo hanze y’Igihugu twajyaga tubikora mu buryo bwo gusengera Igihugu no kumva ubuhamya bw’ababiciyemo, ariko gufata uwo munsi wihariye ngo dutumire n’abandi bantu bo muri ibyo bihugu batari Abanyarwanda gusa, byo twari tutarabikora, ariko ubu tugiye kubitekerezaho kugira ngo tuge tubikora.”

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Zion Temple Paruwasi ya Ntarama, banifatanije n’umuryango Kurumbuka Leadership Solutions wari ugizwe n’urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Canada, u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho basobanuriwe amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama

Jean Bosco wungirije Dr. Paul Gitwaza

Dr. Paul Gitwaza ni we washinze Zion Temple, ni na we uyihagarariye ku isi hose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.