× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Hari abasore bazinutswe gushaka kubera abakobwa bababwira ko batakundana nabo badafite amafaranga

Category: Love  »  August 2023 »  Ruzindana Jackson

Kigali: Hari abasore bazinutswe gushaka kubera abakobwa bababwira ko batakundana nabo badafite amafaranga

Hari bamwe mu basore bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko baretse gushaka abagore bitewe nuko iyo babwiye abakobwa ko bashaka kubagira abagore babo, bababwira ko batakundana badafite amafaranga. Bamwe mu basesenguzi basanga ahanini biterwa n’iterambere aho buri wese asabwa kugira icyo yigomwa kugirango abeho.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali usanga hari abasore bamwe na bamwe bavuga ko batashaka kuberako abakobwa batabemera nta bushobozi bafite, bitandukanye n’ibya kera aho bakundanaga ntawitaye ku butunzi bw’undi, binemezwa n’abakobwa batungwa agatoki n’aba basore.

Kamana Erinest yagize ati: "Muri iki gihe mafaranga niyo akora, urukundo rwari urwa kera. Rwari urwa ba Papa na ba Mama. Ubungubu ururiho ni urusanzwe, ni ugukundana wigendera’’.

Mpazimaka Emmanuel, ati:’’Jye hari uwanyatse amafaranga ejo, nyabuze ubu ntabwo turongera kuvugana na n’ubu. Gusa yarambwiye ngo nta kintu twavugana’’.

Gusa nanone hakaba hari bamwe mu bakobwa bavuga ko batakwemera gushakana n’abasore ntacyo bafite ngo batazajya kubicisha inzara. Uyu ni Nyiranyabimana Shantal, ati: “Nta kintu yibereyeho urumva reka reka ntabwo namwemera”. Naho Niyomungeri Nadia ati: “None se urumva wakwemera kujya ku muntu nta mafaranga afite? Reka reka ntabwo bibaho”!

Iyi myumvire y’aba bakobwa inengwa na bamwe mu babyeyi aho bavuga ko urukundo ntacyo rwakabaye rushingiraho. Mahoro ati: “Iyo myumvire ntabwo nayishyigikira ngo gushaka umuntu ngo kuko afite ikingiki, ibyo birashira. Hari n’igihe akubeshya ko ari bye kandi atari ibye”. Akomeza avuga ko icyangomwa ari urukundo ibindi birikora.

Pastor Uwimana Jean Pierre Impuguke mu bijyanye n’imibanire, asanga kuba hari uwashaka ashingiye ku bushobozi bw’undi ari ukureba hafi, akabasaba ko bagira umwete wo kuba bakorera hamwe batitaye ku kureba ku bushobozi bwa mugenzi we.

Ati:”Abo bakobwa bavuga ko batashaka abasore badafite amafaranga, ni ukureba hafi. Iyo ari abantu bafite umutima ushyize hamwe, umuhango wo gushyingirwa mukora buri kenshi. Muri abakene nta kintu mufite gifatika.

Nkabona icyakorwa ni uko inzego zishizwe kwigisha no kuganiriza urubyiruko zashyiramo akabaraga binyuze mu muryango. Bitari umuryango avukamo gusa n’abaturanyi. Hakabaho ibiganiro byo kubatinyura ubuzima nuko imibereho imeze”.

Hakunze kumvikana imiryango imwe ni mwe ibana ishingiye ku mitungo aho usanga ihora mu makimbirane gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imibanire basanga umuntu yakabaye akundana n’undi agendeye ku rukundo, ibijyanye n’imitungo bikaza ari inyongera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.