× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yansabye kureka gukabya uburokore! Clarisse yahishuye umutego w’umushibuka utegwa n’abagabo bacuruza abagore babo

Category: Love  »  July 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Yansabye kureka gukabya uburokore! Clarisse yahishuye umutego w'umushibuka utegwa n'abagabo bacuruza abagore babo

Mu bihe bishize hagihe humvikana abagabo n’abagore bafatirwa mu cyuho bari mu nzu z’amacumbi cyangwa mu ngo zabo bagashinjwa gucana inyuma bakakwa akavagari k’amafranga bamwe bita guhabwa inkwano yatanze.

Paradise.rw yakurikiye ikiganiro cy’umuryango cyanyuze kuri BTN TV cyitwa "Tuzubake" aho Shangazi Jane yatumiye Madamu Mukeshimana Clarisse wamennye amabanga y’abagabo bacuruza abagore babo bakoresheje akagambane.

Mukeshimana Clarisse yagize ati: "Bagabo mube maso kuko mutegwa akanyombwa nk’imbeba mu mutego wa rwagakoco, dore ko mushyuha cyane, byambayeho umugabo wanjye wansabye ko nareka gukabya uburokore akabyaza umusaruro anyereka umugabo tuzakuraho amafaranga, ndamutsembera kuva ubwo yahise anta aragenda".

Mukeshimana Clarisse yakomeje agaragaza uko uyu mugabo we yabanje kumusaba gusubira iwabo akabaka amafaranga bakaza bagatunga bagatunganirwa amubera amenyo ya ruguru.

Ati"Umugabo wanjye yansabye kujya iwacu kujya kubaka amafaranga kuko yari azi ko ndi kavukire, namusabye kubanza tugasezerana arabyanga nyuma niho yampaye inama yo kuncuruza ndamuhakanira."

Umugabo we yamwerekaga abagabo b’inshuti ze b’abakire agomba gukuraho amafaranga yabatunga, ko abandi bafite abagore beza bamaze gukira babikuye ku buriganya bwo kugambana bakabatura mu mutego.

Yagize ati: "Umugabo yanyeretse inshuti ye ambwira ko namubwira akazaza mu rugo yamara kwinjira akuyemo imyenda nkamuhamagara akaza akadufata akayamuca. Nahise mbona ko atankunda, ndamuhakanira. Yansiganye inda, nayibyaye yarantaye. Ndaburira abagore bakora ubugome nk’ubu kwihana"

Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko Mukeshimana Clarisse yanze guhemukira Agakiza yahawe akemera kuba wenyine. Turabasezeranya kuzakomeza gucukumbura neza ubu bwambuzi bukorwa n’abagabo bafite abagore b’ikimero cyiza bakabacuruza bagamije gusebya umuryango nyarwanda bagasiga abantu mu bibazo by’urudaca bigira ingaruka z’ihungabana ku babakomokaho nk’abana.

Mukeshimana Clarisse aranenga abagabo bacuruza abagore babo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.