× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bahora mu Ijuru rito! Uko Pastor Desire yagiye gutereta Adda agasanga hashize imyaka 6 yaramweretswe mu nzozi

Category: Love  »  January 2023 »  Our Reporter

Bahora mu Ijuru rito! Uko Pastor Desire yagiye gutereta Adda agasanga hashize imyaka 6 yaramweretswe mu nzozi

Pastor Desire Habyarimana n’umugore we Adda Darlene Kiyange bamaranye imyaka hafi 19 barushinze, bakomeje gusangiza ababakurikira impamba y’ubuzima bw’urukundo rwabo.

Desire & Adda ni rumwe mu ngo z’abakisto zishimye cyane. Nubwo umunyarwanda yavuze ngo ntazibana zidakomanya amahembe, ariko ashobora kuba yaribagiwe ko hariho n’inka z’Inkungu zitagira amahembe!!. Uti ushatse kuvuga iki? Pastor Desire & Adda babanye neza pe!, kandi si ibya none ahubwo n’inkuru yo kubana kwabo iratangaje!.

Ibi wabyemeza ugendeye ku buhamya bwabo, kuba nta nduru irumvikana mu rugo rwabo ndetse n’amagambo asize umunyu Pastor Desire akunda kubwira umugore we yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu ruhame nko mu bitaramo n’ibiterane by’abashakanye.

"Bamwe mu bagore n’abagabo barakundana ariko ntibari inshuti n’abagerageza kuba inshuti s’inshuti magara kandi igituma urugo ruba rwiza ni uko mukundana, mukaba inshuti kugeza ubwo muzaba inshuti magara. Pastor Desire H" Aya ni amagambo Pastor Desire yanditse kuri Instagram.

Usesenguye ubu butumwa bwe, urasanga uyu mupasiteri wo muri ADEPR arimo guhanura abashakanye babana by’umuhango ariko badakundana bya nyabyo. Arabagira inama yo kubana bakundana buri umwe agafata mugenzi we nk’inshuti magara kuko ari bwo urugo ruba rwiza.

Pastor Desire Habyarimana uvuga ibi, amaze imyaka 18 akoze ubukwe n’umugore we Adda Darlene Kiyange. Mu mezi macye cyane baraba bizihiza isabukuru y’imyaka 19. Ati "Intego yacu ni imwe! "Kubaka umuryango wishimye kandi tugatanga umusanzu mu kubaka umuryango mugari". Yongeraho ati "Twese hamwe dufatanyije birashoboka".

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 18, Pastor Desire yanditse kuri Instagram ati "Isabukuru nziza mukunzi. Uyu munsi cumi n’umunani iruzuye uvuze ngo yego ndajyana nawe. Hari saa munani, hari abasaga magana inani, uwo munsi duhabwa umunani. Bamwe bati ni aventure urugo rwabo ntiruzamara amazuba umunani none cumi n’umunani iruzuye".

"Ejo ni heza kuruta uyu munsi uracyari amahitamo yanjye ngukunda byinshi. Dukomeze duhuze umutima Imana itubikiye imigisha umunani izaduha n’umunani w’ubugingo kandi tuzava ino aha twubatse izisaga ibihumbi umunani. Ramira kubona ibyiza mukunzi w’ibihe byose".

Tariki 20/11/2022 muri Kigali Convention Centre mu giterane Happy Family cyateguwe na Irere Family Network iyoborwa na James & Jackie Nirere, Adda yahishuye ko ubwo Desire yazajya kumutereta bwa mbere, yasanze undi amwiteguye cyane kuko yari amaze imyaka 6 Imana yaramuhishuriye ko Desire ari we musore uzamutereta.

Mu mashusho y’ubu buhamya ari kuri Paradise Tv, Adda Darlene yavuze ko umunsi umwe yagize inzozi yerekwa umusore atari azi amazina n’aho atuye, gusa yajyaga amubona bisanzwe. Ijwi ryamubwye ko uwo musore ariwe mugabo we. Yamaze imyaka 6 abitse ayo makuru mu mutima we ategereza ko Desire azamusaba urukundo. Byaje kugerwaho yiruhutsa umutima.

REBA UBUHAMYA ADDA YATANZE KU RUKUNDO RWE NA DESIRE

Ruhoro rotoshye

Pastor Desire n’umugore we Adda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.