× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mungire Inama: Namubwiye ko tutabana tuvukana arambwira ngo nitutabana azakoresha ’Vasectomy’

Category: Love  »  August 2023 »  Editor

Mungire Inama: Namubwiye ko tutabana tuvukana arambwira ngo nitutabana azakoresha 'Vasectomy'

Muraho neza Radio Rwanda, ndi umukobwa mfite imyaka 23 kuva ngize imyaka 2 kugeza ubu mfite agahinda ni bikomere bikomeye. Nakuze nta mama ngira kuko yapfuye ndi umwana w’amezi 4 gusa, sinagize amahirwe yo kubona basi n’agafoto ke.

Ku mwaka ibiri papa yaje kundeba mu muryango wo kwa mama nari narasigaye ajyana kwa nyogokuru aba ariho ndererwa ku myaka 3 gusa papa azana umugore ariko papa na mama ntibari barashakanye.

Papa azanye umugore amaze kubyara ambwira papa kunzana nkarera abavandimwe ku myaka 4 natangiye kurera barumuna bajye bajya kwiga njye ntarajyayo ku myaka 8 nakoraga buri kimwe cyose mu rugo muka data yicaye mbaza impamvu ntiga mukadata arambwira ngo nta binyendaro byiga hato ntazazana ibindi.

Murambyumva namwe nagiye ngerageza kuganiriza data nkabona nawe bitamuteyeho mbimubaza kenshi arambwirango aho kubura umugore we napfa kuko n’ubundi ari kubyara mubaza icyo yankuriraga mu muryango wa mama arambwira ngo nasubiyeyo kandi mu byukuri ntabwo nari mpazi.

Naje kujya mu buyobozi jya kwiga ariko niga nabi kuko nigaga 2 cg 3 mu cyumweru, naje kwegera umwe mu barimu batwigisha mumbwira uko bimeze akajya apfasha primary ndayirangiza muri ubwo buryo nsinze data mumbwiye aho banyohereje kwiga yanga kunyishyuria niga secondary isanzwe naho niga nabi kuko nasibaga kenshi kubera kunanirwa.

Gusa ho ngeze mu 5 masenge wankundaga cyane yaje kuntwara ngo nzabone uko niga ngezeyo umugabo we anyongerera umusaraba ashaka kupfata ku ngufu ndavuga nti ibibi birarutana nsubira kwa papa, ntago nabonye uko jya kwiga, gusa nabonye diplome muri ubwo buzima.

Nakundanye n’umusore arashakako tubana kandi ni musaza wanjye nawe arabizi, ubu yiga kaminuza yarihiwe na data ariga amashuri yose kandi njye yaranze namubwiye tutabana tuvukana arambwira ngo nitutabana azakoresha vasectomy (kwifungisha burundu) ngo kuko ntiyabana nundi muntu nkiriho. Kandi na papa arabizi usibye ko ntacyo bimumbwiye. Musaza wange andusha 7.

Hagati aho hari undi musore unkunda yambwiye ko yiteguye gukora ubukwe buri kimwe cyose akakikorera kuko afite ubushobozi we andusha 5, kandi jyewe mu by’ukuri nta bukwe nshaka kuko ntaho naba mbujyana.

Impamvu nuko papa yambwiye ngo nzamuhamagare ubukwe buri bube uwo munsi mubwire igihe ari bufatire ikamba ry’uburere bwiza ariko sinzagire ikintu kijyanye n’imyiteguro y’ubukwe nzamubaza.

Nkibaza nti umusore we uzankorera buri kimwe cyose ntagizemo uruhare nkumva ntibishoboka ese imiryango nayo yarambwiye ngo ntacyo yakora data atabishaka mwo kabyaramwe ndabinginze mungire inama murakoze cyane.

NB: ’Vasectomy’ ni uburyo bwo gufunga urubyaro burundu ku mugabo ntabe yabasha gutera inda. Ubu buryo bukorwa na muganga ku bushake bw’umugabo runaka ubwifuza.

Src: Radio Rwanda/Amahumbezi (FB)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.