Mu buzima bwa buri munsi, abantu duhura n’abantu batandukanye kandi tugirana imibanire itandukanye. Abatubera inshuti muri bo, baza bari mu bwoko bubiri! Ni byo Pastor Dr. Ian Tumusime yagarutseho.
Hari inshuti ziza zikurikiye inyungu, hakaba n’iziza zishingiye ku rukundo n’ubudahemuka. Ibi bituma umuntu akenera ubwenge bwo gutandukanya imibanire imwubaka n’iyamuteza akaga, kugira ngo atazaheranwa n’abantu batamwifuriza ineza nyayo.
Pastor Dr Ian Tumusime yasobanuye iyi ngingo agira ati: “Inshuti zishingiye ku nyungu ni abantu bakwegera gusa iyo bakeneye ikintu kuri wowe… Si inshuti zawe nyakuri, ahubwo ni inshuti z’ibyo ushobora kubaha.”
Ibi bisobanura ko hari abantu baza mu buzima bwawe igihe bakeneye ubufasha, inama cyangwa inyungu runaka, ariko baba babibonye bagahita bagenda ntibongere kugaruka. Bene iyo mibanire iba idashingiye ku rukundo nyakuri, ahubwo ikaba ishingiye ku nyungu z’igihe gito.
Ku rundi ruhande, Dr Ian Tumusime avuga ku nshuti nyakuri agira ati: “Inshuti nyakuri ni nke, kandi ni zo zikwitaho nta nyungu zihishe inyuma.”
Ibi bigaragaza ko inshuti nyakuri ari izigufata nk’umuntu ufite agaciro, zikagukunda kandi zikakwitaho n’iyo zitaba zifite icyo zikeneye kuri wowe. Ziba zihari mu bihe byiza no mu bihe bikomeye, zikagufasha gukura no gukomera mu buzima.
Ibi bidufasha gusobanukirwa ko imibanire y’abantu idahwanye. Hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko afite inshuti nyinshi, ariko mu by’ukuri zishingiye ku nyungu gusa.
Ni yo mpamvu ari ingenzi kureba ibikorwa by’abantu aho kureba amagambo bavuga, kuko ibikorwa ari byo bigaragaza ukuri.
Bibiliya na yo itwigisha akamaro ko gutoranya neza abantu tugendana na bo. Imigani 13:20 havuga ko “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugendana n’abapfapfa, bikazamugwa nabi, ari ko kurimbuka.”
Ibi bitwibutsa ko abantu tugendana na bo bagira uruhare rukomeye ku buzima bwacu, ku myitwarire no ku byerekezo byacu.
Ni byiza kwitondera imibanire dufitanye n’abandi. Inshuti nyakuri zigomba kubahwa no kurindwa, mu gihe izishingiye ku nyungu zigomba gufatwa neza ariko ntizigirwe urufatiro rw’ubuzima bwacu.
Ibyo bizatuma umuntu abaho mu mahoro, mu bwenge no mu buzima bufite intego.
Dr. Ian ntasaba kureka inshuti zaje zishingiye ku nyungu, ahubwo asaba kuba amaso ntutume zigira uruhare rukomeye mu buzima bwawe