Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy, yagaragaje urukundo rukomeye afitiye umugabo we Rene Patrick, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko binyuze mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 5 Gicurasi 2026.
Muri ubwo butumwa, Tracy yavuze amagambo yuzuye amarangamutima, ashimira Imana yamuhitiyemo uwo mugabo. Yavuze ko Rene Patrick atari umugabo gusa, ahubwo ko ari “urumuri” rwinjiye mu buzima bwe.
Yanamwise isengesho rye ryasubijwe, agaragaza ko ukwizera kwe kumukomeza buri munsi, kandi urukundo rwe rukamubera inkomezi mu buzima bwa buri munsi.
Mu magambo ye yagize ati “Urenze kuba uri umugabo wanjye, uri isengesho ryasubijwe ubuhamya mbamo buri munsi. Ukwizera kwawe kurankomeza, urukundo rwawe rukamfubika.”
Yongeye gushimangira ko kugendana kwe n’Imana bituma na we akura mu buryo bw’umwuka, ndetse ko urukundo amukunda rutangaje ku buryo arufata nk’igitangaza.
Tracy na Rene Patrick bashyingiranywe nyuma y’urugendo rw’urukundo rwatangiye mu 2020 ubwo yambikwaga impeta, bakaza gusezerana imbere y’Imana mu 2021.
Kuva icyo gihe, aba bombi bakomeje gukorera hamwe umurimo wo kuramya binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Imirimo yawe” na “Jehovah”, ibikomeje gushimangira uko urugo rwabo rumeze neza.
Bamaze imyaka 6 bari mu rukundo, bakaba bamaze 5 babana mu rugo!