× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gaise Baba ufite indirimbo “No Turning Back” iri mu zikunzwe ku isi ni muntu ki?

Category: Artists  »  1 minute ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gaise Baba ufite indirimbo “No Turning Back” iri mu zikunzwe ku isi ni muntu ki?

Gaise Baba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagezweho cyane muri Nigeria no muri Afurika muri rusange ukunzwe cyane mu ndirimbo No Turning Back.

Amazina ye nyakuri ni Akinade Ibuoye, akaba yaravutse tariki ya 5 Kanama 1986, aho yavukiye muri Lagos State muri Nigeria. Yamamaye cyane kubera uburyo ahuza Gospel n’injyana za Afrobeat n’umuco nyafurika, ibintu byatumye umuziki we ukundwa n’abatari bake ku isi.

Uyu muhanzi yakuriye mu muryango ukunda Imana cyane, aho nyina yamutoje indangagaciro za Gikristo kuva akiri muto. Yize muri King’s College, ari na ho yatangiriye gukunda cyane umuziki abikesha korali yo ku ishuri.

Nubwo mbere yifuzaga kuzaba umunyamategeko nka se cyangwa engineer, nyuma yaje gukurikira impano ye y’umuziki awinjiramo burundu.

Gaise Baba yize Economics muri Kaminuza ya Obafemi Awolowo University, nyuma aza no kwiga ibijyanye na Music Business muri Berklee College of Music yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubumenyi yakuye muri ayo mashuri bwamufashije kumenya neza uburyo umuziki ukorwa ndetse n’uko wacuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye umuziki by’umwuga mu mwaka wa 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yari iriho indirimbo “Follow Follow” yakunzwe cyane muri Nigeria ndetse ikanamuha nominations mu bihembo bitandukanye bya muzika muri Afurika.

Nyuma yaho yakomeje gukora indirimbo nyinshi ndetse aza kuba umwe mu bahanzi bafite umwihariko wo kuvanga Gospel n’injyana zigezweho, ibintu byatumye benshi bamwita umuhanzi wa “Afrogospel”.

Mu mwaka wa 2015, yasinye muri label ya producer w’icyamamare ID Cabasa yitwa Coded Tunes, ibintu byamufashije kurushaho kwamamaza ibikorwa bye.

Yakomeje gusohora albums n’ama EPs yakunzwe cyane harimo “Logo” yasohotse mu 2020 ndetse na “A Decade After” yo mu 2022, zose zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Mu mwaka wa 2025, izina rya Gaise Baba ryongeye kuvugisha benshi ku isi yose nyuma yo gukorana indirimbo “No Turning Back II” na Lawrence Oyor. Iyo ndirimbo yamamaye ku rwego mpuzamahanga, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 57 kuri YouTube mu gihe gito cyane.

Yakunzwe kubera ubutumwa bwayo bwo gukurikira Imana nta gusubira inyuma, ndetse n’injyana yayo yihariye yatumye ikwira cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na YouTube Shorts.

Uretse umuziki, Gaise Baba anazwi cyane mu bikorwa byo gufasha urubyiruko. Yashinze umushinga witwa “LightOut Initiative” ugamije gufasha abanyeshuri n’urubyiruko kubona ubujyanama no guteza imbere impano zabo.

Yanashinze kandi festival yitwa “ARAMANDA” ihuza abakunzi b’umuziki wa Gospel, umuco nyafurika n’ubuhanzi bugezweho.

Mu buzima bwe bwite, Gaise Baba yashakanye na Funto Ibuoye tariki ya 20 Ugushyingo 2014, bakaba bafitanye abana. Akunze kuvuga ko amasengesho n’inkunga by’umugore we ari bimwe mu byamufashije gukomera mu muziki no mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kuri ubu, Gaise Baba abarirwa umutungo uri hagati y’ibihumbi 200 na 500 by’amadolari ya Amerika, akaba akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Gospel ya Afurika.

Indirimbo ze zikomeje gukundwa cyane kubera ubutumwa bwiza, injyana zigezweho ndetse n’uburyo ashishikariza abantu gukomera ku kwizera kwabo.

Indirimbo ye ikunzwe cyane, No Turning Back yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.