Abashakana akenshi babikora bumva ari umunyenga ntibaba bazi ko harimo ibibazo bitandukanye bazahura nabyo mu buzima bw’urushako.
Abenshi bisanga ibyo bibwiraga kuzabona kuri mugenzi we abibuze, ngiyo mu nkiko basaba gutandukana. Urugo ni umushinga ushobora guhomba cyangwa ukunguka igihe mwembi mwawuteguye neza cyangwa nabi.
Ikintu kibabaza kikanakomeretsa umutima yewe ukanashenguka ni ugushaka ntiwubake. Kuki urugo rutanyerera ku mapine nk’uko imodoka ijyenda kuri kaburimbo?. UBUDASA buri hagati y’umugabo n’umugore ube warize cyangwa utarize, urushako rwakunanira.
Kuba uvuka mu mujyi cyangwa mu cyaro biragucanga ukisanga urugo rwakunaniye bidatewe nuko ubayeho n’iyo waba ukize utunze ibya mirenge cyangwa uri umutindi mubi, urugo rurakunanira ugata umutwe aho bamwe baniyahura cyangwa bakica abo bashakanye.
Urugo ntabwo ari urwo gukinishwa, uzi kujya gusezerana uvuga ko umwiziritseho kubana akaramata (kubana ubuzima bwose)!!
Hari bimwe byatuma tunaniranwa mu rushako: Urubyiruko mu muryango Nyarwanda, bashakana batabanje kwiga imiterere y’abo bazabana nabo. Urugero, umukobwa w’imfura gushakana n’umuhungu w’imfura, akenshi barashwana kuko buri wese yifitemo kuyobora.
Gushakana muri ba bucura nabyo bizana ibibazo kuko bombi ni abatesi, ni ba ’cira aha nikubite’, n’abandi bavuka ari ibinege abana batakurikiwe cyangwa badafite abo bakurikira, iyo ushatse uri muri iki cyiciro ushobora kurigusha.
Dusoreze ku bakobwa cyangwa abahungu bavuka umwe ari umukobwa mu bahungu gusa kuko yisanze mu muco n’imikorere by’abahungu, kubana nawe bigusaba gukenyera ugakomeza. Ni nk’umuhungu uvuka ku bakobwa gusa, bamwita ’cyabakobwa’, nimushakana uzamenye ko uzagorwa kuko ibyo wari witeze mu rushako ntabyo uzageraho.
Pastor Rugamba Erneste
Iyi nkuru ni impuguro n’ibitekerezo by’umunyamakuru wacu Pastor Rugamba Erneste