× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Bishop Gafaranga na Annette Murava binjiranye mu bushabitsi bahuje na ’Ndakwibutse’

Category: Love  »  August 2023 »  Editor

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Bishop Gafaranga na Annette Murava binjiranye mu bushabitsi bahuje na 'Ndakwibutse'

Bishop Gafaranga n’umugore we Annette Murava, bakomeje kuryoherwa n’urukundo nyuma y’igihe gito barushinze.

"Mugore wanjye mwiza, Ntewe ishema nawe, urakoze rukundo" ni imwe mu mitoma iri mu rugo rwa Bishop Gafaranga n’umugore we Annette wamamaye mu ndirimbo "Niho Nkiri".

Kuwa 02 Nyakanga 2023, Bishop Gafaranga yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ya Anette Murava yafatiwe mu marushanwa ya RSW Talent Hunt aho uyu mugore yari mu kanama nkemurampaka, munsi yayo arandika ati "Mugore wanjye mwiza, ntewe ishema nawe".

Yahise akurikizaho utumenyetso tw’urukundo (imitima) anakurikizaho (tag) izina rya Annette Murava. Annete Murava yahise amusubiza mu ba mbere ati "Urakoze rukundo". Yakurikijeho izindi ’comments’ z’imitima gusa. Abahanga mu rukundo, bavuga ko umutima usobanura urukundo.

Abakunzi babo nabo bahise baboneraho kugaragaza akari ku mutima wabo, benshi bakaba bavuze ko banejejwe cyane no kubana kw’aba bombi. Kamikazi yabwiye Gafaranga ko Annette ari mwiza cyane, ati "Wow ni mwiza cyane pe, umukomeze mutere imbere beza banjye".

Chantal Hakiza ati "Urahiriwe kuba umufite. Umugore mwiza aturuka ku Mana". Clauby de Jesus Christ ati (...ndashaka kubona umudugudu witwa kwa Habiyaremye Annette na Murava Zacharie, ku buryo bazajya batega akamoto bati tugeze kuri uwo mudugudu".

Yahise akomoza ku iduka ry’aba bombi ati "Ubu wabona abantu batarasura iduka ryanyu rirenze. Njyewe narahageze, mwirambire nshuti zanjye. Abantu bashaka kujya guhaha imyenda myiza y’abagabo, mwandikire Gafaranga mu gikari. Muzanshimira nyuma".

Mu minsi 7 ishize, Annete Murava yasangije abamukurikira iduka rye n’umugabo we ryitwa Bishop Gafaranga Fashion. Icyo gihe, bombi bagaragaye barimo kwerekana agatimba, banagaragaza ibindi bacuruza birimo amakosotimu, inkweto, amashati n’indi.

Mu kwerekana iyo myenda, baba babihuje n’amajwi y’indirimbo ya Annete Murava yitwa "Ndakwibutse" yakoze mbere y’uko akora ubukwe. Aririmba ngo "Dore ngaruye n’ibyariwe n’inzige, isezerano ryanjye ntirihera, ubu nazanywe no kukurengera, ndi Imana ibasha kubirimbura".

Bishop Gafaranga yavuze ko umugore we ari mwiza cyane

Hari amakuru Paradise.rw ifite avuga ko iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’urukundo rwa Annette na Gafaranga na cyane ko umunsi yayisohoreyeho ari bwo yambitswe impeta n’uyu mugabo, ariko uwo munsi ntabwo yahise atangaza umusore uwo ari we.

Ubukwe bwa Annette Murava na Bishop Gafaranga bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023. Ni ubukwe bw’amateka kuko bwahejwemo abanyamakuru n’abaturage, ahubwo bwitabiriwe n’abantu mbarwa bari bafite ubutumire. Gafaranga aherutse kuvuga ko yatumiye abo yashobora kwakira.

Ati "Ntabwo nababujije mu bukwe, natanze ubutumire, ubundi abantu babanze banasobanuke, ubukwe bw’ubungubu kubukora umenya ubushobozi bwawe, ugakora imibare y’abo uzakira."

"Niba narakoze gahunda ingana na miliyoni 10, mukaza mukayigira 15 mukumva ko bamfungiye muri hoteli nananiwe kwishyura, ubwo mwari kuba mwaje mu bukwe cyangwa yari stress (guta umutwe) mwari kuba munteye? Ahubwo nihagire umuntu uvuga ati njye najyanye Fanta mu bukwe bwa Gafaranga ntibayakira. Ubukwe nakoze ni ubwo nari nshoboye."

Gafaranga yavuze kandi ko atakundanye na Annette Murava afite undi mugore nk’uko byavuzwe, ahubwo bakundanye nyuma y’igihe kinini yari amaze atandukanye n’umugore we wa mbere bagahabwa gatanya nyuma, bitari gushoboka ko ahabwa gatanya mu mezi abiri gusa ahubwo urugo rwari rwarasenyutse kera.

Bishop Gafaranga afite iduka yise Bishop Gafaranga Fashion

Bishop Gafaranga bivugwa ko ashobora gushinga itorero

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDAKWIBUTSE" YA ANNETTE MURAVA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.