× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyishimo bisendereye kuri Manzi na Eunice bizihiza isabukuru y’imyaka 5 y’urushako

Category: Love  »  October 2022 »  Editor

Ibyishimo bisendereye kuri Manzi na Eunice bizihiza isabukuru y'imyaka 5 y'urushako

Kuva Manzi na Eunice bambikanye impeta y’urudashira, hashize imyaka 5.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, Manzi Nelson yasangije abamukurikira kuri Instagram, ifoto y’umuryango we (Manzi, Eunice n’umwana wabo), avuga ko hashize imyaka itanu arushinze, ati "Isabukuru nziza y’urushako kuri twe".

Ubu butumwa bwe, bwasamiwe hejuru n’abakunzi b’uyu muryango, bamwe bavuga ko babatanze gutangaza iyi nkuru nziza y’imyaka itanu bujuje mu rushako. Chella Niyinshoboza yanditse ati "Ndabakunda cyane kandi nabatanze gu posting-a kuri whatsapp".

Manzi Nelson na Irakiza Eunice bakoze ubukwe tariki 15 Ukwakira 2017. Basezeniye kuri Kigali English Church SDA Kibagabaga, ibirori byo kwiyakira bibera mu nzu mberabyombi ya Green Hills Academy. Ubukwe bwabo bwari igitaramo mu bindi kubera kwizihirwa bikomeye ku babwitabiriye.

Abitabiriye ubu bukwe bwari buryoheye ijisho, basusurukijwe na Alarm Ministries isanzwe ari inshuti ikomeye ya Ambassadors of christ. Wasangaga abiganjemo inshuti za Manzi na Eunice zizihiwe bikomeye ndetse zikabigaragaza mu mbyino.

Tariki 10 Nyakanga 2018 ni bwo uyu muryango wibarutse imfura yabo y’umukobwa bise Akeza Tona Manzi. Nyuma yo kurushinga no kwibaruka imfura yabo, batangije igikorwa cyakiriwe neza n’abakunzi babo, cyo kuririmbana nka Couple mu bihe bya Covid-19.

Manzi Nelson uri mu baririmbyi bayoboye Ambassadors of Christ na Eunice Irakiza barushinze, bakoze ubukwe nyuma y’imyaka ine bari bamaze bakundana. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abakirisitu basanzwe basengana.

Manzi na Eunice ku munsi w’ubukwe

Ifoto bashyize hanze ku munsi w’isabukuru y’imyaka 5 bamaranye mu rushako

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.