× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba ufite abantu barenze umwe ukunda na bo bagukunda, dore uko wahitamo uwo mubana

Category: Love  »  March 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Niba ufite abantu barenze umwe ukunda na bo bagukunda, dore uko wahitamo uwo mubana

Iyi nkuru ivuga uko wahitamo uwo mwabana ntuzabyicuze mu gihe ufite abakobwa/abahungu barenze umwe bagukunda, nawe ukaba ufite abo ukunda muri abo, twayikoze twifashishije ikinyamakuru Psychology Today.

Birashoboka ko wifuza gushinga umuryango, wawundi uvuga ko uzaba wubaha Imana. Birakwiriye ko uhera uyu munsi, ukirinda gukomeza kubeshya abakobwa/abahungu, ubasezeranya ko muzabana. Fata umwe, ushingiye kuri ibi bikurikira?

Banza wibaze uti, ni iyihe mpamvu mfite abakunzi barenze umwe? Bibaye ngombwa ko nsigarana umwe, hasigara nde? Iki kibazo kiragoye, ariko urabona uko wasigarana umwe, abandi ukabareka.

Niba ufite abantu barenze umwe wifuza/bakwifuza, shushanya uko wabana na buri umwe umwe mu rugo, muri umugabo n’umugore. Rema ishusho wibone mwabanye, uhitemo uwo byaba byiza kurusha abandi, ushingiye ku mico afite n’uko yitwara uyu munsi, kuko 80% by’uko ameze bizaguma uko na nyuma yo kubana. Tekereza mwaramaze kubyara, mukennye, mukize, urwaye, n’ibindi.

Ese uko wiyumva uri kumwe na bo, ni bimwe? Hari uwo muba muri kumwe ukumva urishimye, wagira ibibazo ukabimubwira mbere, ukamuhuza n’inshuti zawe nta kibazo, ibyinshi ukaba ubimubwira atanabikubajije, yewe na bya bindi wibuka ko wamubwiye ukiseka kuko bias n’iby’ubwana.

Tekereza uko bo bakwibonamo. Ese ubona ari nde ukwiyumvamo cyane kurusha abandi. Ese wari uzi ko abahanga bavuga ko ugukunda cyane ari mwiza mu muryango, kuruta uwo ukunda cyane? Umuntu ugukunda kuruta abandi umwiteho.

Tekereza ku nenge, cyangwa ikintu kibi ku bo ukunda/bagukunda. Ni iyihe mpamvu yatumye ubagira ari benshi? Ese niba icyo umwe yabuze undi agifite, n’undi afite icyo undi adafite, ni nde ufite inenge wakwihanganira kuruta undi?

Tekereza ku byiza/ubwiza buri wese afite, ubyibuke byose nubwo twaba ari utuntu duto. Ni nde ubona afite ubwiza buruta ubw’undi?

Gereranya ibyiza bya buri umwe n’iby’undi, hanyuma wibaze uti ‘ni ibihe byahuza na kamere yange, kwihangana bikanyorohera?’ Hari uwagira ibibi byinshi ukabyihanganira, undi akagira ikibi kimwe utakwihanganira.

Abantu bazi umukunzi wawe bamuziho iki? Bamuvugaho ibiki byiza n’ibibi? Impamvu ubona ko ibintu byose ari byiza mu rukundo, ni uko uwo mukundana aharanira kukwereka ibyiza gusa. Nubwo bidakwiriye kugendera ku byo abandi bakubwira gusa, ukwiriye kubyitaho, kuko ni bo baba bamuzi neza mu mabara yose.

Gisha inama umuntu wizeye, kuko we ashobora kubona ibyo utabona, kubera guhumwa amaso n’urukundo. Gusa nuhitamo nabi kuko wagishije inama, ntuzagaye uwayikugiriye, ngo umutonganye.

Fata umwanya uhagije wo kwitekerezaho. Fata igihe utekereze neza kuri ibi byose, hanyuma abandi bose wabeshyaga ubahakanire. Ukwiriye kwiha ibyiza, ugahitamo neza. Ikiza ni ukuvuga ukuri, kuruta kuba mu rukundo n’abantu benshi, mu gihe guhitamo uwo mwabana bikugora.

Wibuke ko mu byo uzabazwa ku munsi wa nyuma, harimo n’abakobwa/abahungu wabeshye urukundo, ukabatesha igihe, bakagira ihungabana kubera wowe.

Uwo muzabana umuhitamo rimwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.