Patient Bizimana aherutse guhura n’umuramyi ukomeye ku rwego rw’isi Chris Tomlin, ibintu byashimije abenshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel, bibaza niba aba baramyi bombi bashobora no kuzakorana indirimbo mu minsi iri imbere.
Mu butumwa Patient Bizimana yashyize kuri Instagram kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026 nyuma yo guhura na Chris Tomlin i Nashville muri Tennessee, yavuze ko kuri we byari inzozi zibaye impamo ndetse n’ubuhamya bw’ubudahemuka bw’Imana.
Yagize ati: “Inzozi, umugisha n’ubuhamya byose mu mwanya umwe. Imana ni iyo kwizerwa. Guhura na Chris Tomlin ushishikariza miliyoni z’abantu kuramya Imana n’umutima wabo wose, ni icyubahiro nzahora nzirikana.”
Chris Tomlin ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku isi. Amazina ye nyakuri ni Christopher Dwayne Tomlin, akaba yaravutse tariki ya 4 Gicurasi 1972, aho yavukiye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yatangiye kuririmba akiri muto cyane, aza kwamamara cyane nyuma yo gusohora indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo “How Great Is Our God”, “Our God”, “Good Good Father”, “Holy Forever” na “Amazing Grace (My Chains Are Gone)”. Indirimbo ze zikoreshwa cyane mu matorero menshi ku isi kubera ubutumwa bwazo bwo kwegera Imana no kuyiramya.
Chris Tomlin amaze kwegukana ibihembo byinshi bikomeye birimo Grammy Awards na Dove Awards, ndetse afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Gospel wo muri iki gihe.
Ku ruhande rwa Patient Bizimana, ni umwe mu baramyi bamaze imyaka myinshi bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo. Umuziki yawutangiye akiri muto, aho yigiye gucuranga piano mu rusengero mbere yo gusohora indirimbo ye ya mbere yitwa “Andyohera” mu 2007.
Nyuma yaho yaje kwamamara cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Iyo Neza”, “Amagambo Yanjye”, “Menye Neza”, “Ikimenyetso”, “Ubwo Buntu”, “Ndaje” n’izindi nyinshi zakunzwe cyane mu bakunzi ba Gospel.
Patient Bizimana yashakanye na Karamira Uwera Gentille, bakaba bubatse urugo rukorera Imana binyuze mu muziki no mu murimo wo kuramya.
Nubwo nta tangazo riratangazwa ryemeza ko aba bahanzi bazakorana indirimbo, guhura kwa Patient Bizimana na Chris Tomlin byahise bituma benshi batangira kwibaza niba hari umushinga w’indirimbo mpuzamahanga uri gutegurwa hagati yabo.
Abakunzi ba Gospel bakomeje gutegereza kureba niba uru ruhura ruzavamo indirimbo nshya yahuriza hamwe umuziki wo kuramya Imana wo muri Afurika n’uwo muri Amerika.
Patient Bizimana yabifashe nk’umugisha ukomeye, ubwo yahuraga na Chris Tomlin
REBA INDIRIMBO "HOLY FOREVER" YA CHRIS TOMLIN