× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mapendo Vanessa wakiranywe yombi muri Gospel yateguje indirimbo ya kabiri yise “Mu Kuboko Kw’Iwe”

Category: Artists  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mapendo Vanessa wakiranywe yombi muri Gospel yateguje indirimbo ya kabiri yise “Mu Kuboko Kw'Iwe”

Mapendo Vanessa arakataje mu kwamamaza ubutumwa bwiza yifashishije impano y’ijwi ryiza yahawe n’Iyamuhanze, aho yateguje indirimbo ye ya kabiri “Mu Kuboko Kw’Iwe” nyuma ya “Ni Mwiza” yinjiriyeho.

Umuramyikazi mushya Mapendo Vanessa, akomeje gutangaza benshi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, nyuma yo gutangira urugendo rwe mu buryo bukomeye ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ni Mwiza” ikakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, hatarashira ukwezi kumwe gusa agateguza iya kabiri.

Indirimbo ye ya mbere yasohotse ku wa 18 Mata 2026, igaruka ku butumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana ihora ari nziza kandi ko kuyizera biruta ibindi byose. Iyi ndirimbo yatumye benshi batangira gukurikira uyu muramyi mushya kubera uburyo yinjiye mu muziki afite ubutumwa bukora ku mitima y’abantu.

Nyuma y’iyo ntambwe ya mbere, Mapendo Vanessa yamaze guteguza indirimbo ye ya kabiri yise “Mu Kuboko Kw’Iwe”, izasohoka mu cyumweru gitangira ku wa 11 Gicurasi 2026.

Mu butumwa bwe, nk’uko yabiganirije Paradise, agaragaza ko iyi ndirimbo nshya izaba ikomeje ubutumwa bwo gushishikariza abantu kurushaho kwizera Imana no kuyishingikirizaho mu bihe byose, cyane cyane mu bihe bigoye, mbese bakaba nk’abashyize ibyiringiro byabo mu kuboko kwayo.

Abakunzi be bavuga ko iyi ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa Gospel, cyane ko ataramara igihe mu muziki ariko akaba ari kugaragaza impano idasanzwe n’ubutumwa bufite igisobanuro gikomeye.

Indirimbo “Mu Kuboko Kw’Iwe”, Vanessa yemeza ko izaba iy’ingenzi cyane mu kurushaho kumumurika mu ruhando rwa Gospel nyarwanda, nyuma yo kwinjira mu buryo bukomeye binyuze kuri “Ni Mwiza”, indirimbo yamubereye urufunguzo rw’urugendo rwe.

Mapendo Vanessa akomeje kugaragaza ko afite intego yo gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’ihumure, kwizera no kuramya Imana ku bantu benshi.

Reba integuza y’indirimbo Mu Kuboko Kw’Iwe

Niba nawe ukunda indirimbo zihumurizwa, reba indirimbo aheruka gushyira hanze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.