Saa Tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, umuhanzi Elysee Bigira yashyize ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise “Mutima wanjye” ifite iminota 28.
Ni indirimbo asohoye mu gukomeza kongerera imbaraga abakunzi b’umuziki wa Gospel mbere y’igitaramo gikomeye agiye gukorera i Burayi, aho azataramana na Ben na Chance.
Iyi ndirimbo nshya ni iy’iminota igera ku minota 28, yanditswe n’itsinda rya Alaram Ministries, ikorwa mu buryo bwa Praise and Worship, igamije gufasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya Imana mu buryo bwimbitse kandi butuje.
Aganira na Paradise, Elysee Bigira yagize ati: “Mutima wanjye ishingiye ku butumwa bwo gushyira umutima wose ku Mana, kuyishima no kuyiramya mu bihe byose by’ubuzima, yaba mu byishimo cyangwa mu bibazo.
Ni indirimbo ifite imiterere yihariye, irimo amagambo atuje ariko afite imbaraga z’ubutumwa bwo kwizera no kwiyegurira Imana.”
Iyi ndirimbo ya Elysee Bigira ifite umwihariko kuko ije mbere y’igitaramo gikomeye cyiswe “Gifted For His Glory Season 2 & Zaburi Yanjye”, kizabera i Bruxelles mu Bubiligi muri Salle Viage, aho yatumiye abaramyi bazwi cyane ari bo Ben na Chance, kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Elysee Bigira yavuze ko iyi ndirimbo ari igice cy’urugendo rwe rwo gutegura imitima y’abantu bazitabira icyo gitaramo. Yagaragaje ko “Mutima Wanjye” ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko kuramya Imana bitangirira mu mutima mbere y’uko bigaragarira mu magambo cyangwa mu ndirimbo.
Iki gitaramo cyitezweho kuba gikomeye cyane, cyane ko imyanya yo kwinjiramo yari imaze kugurwa ku kigero cya 80% mu minsi mike ishize, ibintu byerekana ko abakunzi ba Gospel i Burayi bakiriye neza iki gikorwa.
Abategura iki gitaramo bavuga ko icyizere ari cyose ko kizaba gifite umwuka nk’uwo igitaramo cya Pasika cyabereye muri BK Arena i Kigali cyari gifite, igitaramo cyiswe “Easter Jubilee”, cyabaye tariki ya 5 Mata 2026, aho Ben na Chance ari bo bari bataramye.
Mu gihe abakunzi b’umuziki bari bategereje iki gitaramo, indirimbo “Mutima Wanjye” yamaze gushyirwa hanze nk’impano ibinjiza mu bihe byo kuramya, mbere y’uko bahurira i Bruxelles mu gitaramo gitegerejwe n’abantu benshi.
Ni indirimbo itanga ubutumwa bw’uko umutima w’umuntu ari wo soko yo kuramya nyakuri, kandi ko Imana ikwiriye guhabwa icyubahiro cyuzuye mu buzima bwa buri munsi.
Reba indirimbo kuri YouTube
Ben na Chance bamaze kugera i Burayi bakirwa na Eysee bagiye gutaramana