× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muhoza Maombi yashyize hanze indirimbo nshya "Msifuni Mungu Wetu" iri mu gisirimba

Category: Rwanda Diaspora  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Muhoza Maombi yashyize hanze indirimbo nshya "Msifuni Mungu Wetu" iri mu gisirimba

Umuramyi Muhoza Honette Maombi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo y’amashimwe mu ndirimbo "Msifuni Mungu Wetu".

Maombi wakumbuje abera Ijuru mu ndirimbo "Amakamba" akura benshi mu nzira y’igihogere mu ndirimbo "Ai Mana y’ukuri" yahuriyemo n’icyamamare Patient Bizimana.

Uyu muramyi Kristo yahundagajeho igikundiro kandi yahuje umurunga na Bigizi Gentil bavuga ku mirimo y’Imana binyuze mu ndirimbo "Iby’Imana ikora.

Muhoza Honette Maombi: Icyitegerezo cy’umuhanzi uzi kubana na buri wese amahoro

Muhoza Maombi ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’urugendo, ibi bishimangirwa n’igikundiro yagaragarijwe kuba yatangira umuziki. Byatumye indirimbo ze zikundwa cyane zirebwa na benshi kandi zicurangwa mu bitangazamakuru bikomeye.

Nko mu mwaka wa 2024 ku bagenda mu modoka rusange byaragoraga kumara umunsi wose utumvise imwe muri ziriya ndirimbo mu modoka. Kuri ubu uyu muramyi yashyize hanze indirimbo nshya yo mu rurimi rw’igiswahili, bikaba bimugira umuhanzi uteye intambwe ku rwego mpuzamahanga kandi unyotewe no kwagura umuziki.

Ikindi gishimangira igikundiro: Gukorana indirimbo n’ibyamamare.

Mu gihe benshi mu bahanzi bavuga ko bagorwa no gukorana indirimbo n’ibyamamare hakaba n’abavuga ko bigoye nko kuzamuka Kalisimbi, siko bimeze kuri Muhoza Maombi dore ko yakoranye n’ibyamamare byavuzwe haruguru.

Aha benshi bahuriza ku kuba abifashwamo no kuba ari umuhanzi urangwa n’ubunyangamugayo, wicisha bugufi akamenya uburyo aganira na buri wese bituma atagorwa no gupanga umushinga n’abarimo ibyamamare

Indirimbo zifite amavuta

Gukorana n’ibyamamare ntabwo bihagije ngo indirimbo igire igikundiro. Bisaba ko indirimbo iba ifite amavuta Kandi yanditse neza. Indirimbo iby’Imana yakoranye na Bigizi Gentil imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 656. Ni mu gihe "Ai Mana y’ukuri" yaririmbye wenyine imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 65.

Muhoza Maombi ageze ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kubona ko ubutumwa atambutsa bunyura imitima y’abatuye mu bihugu bitandukanye birimo abakoresha ikinyarwanda batuye mu Rwanda, Burundi, Uganda na Congo, kuri ubu yibutse n’abakunzi be bakoresha igiswahili nk’uko bakomezaga kubimusaba ku mbuga nkoranyambaga.

Abatuye muri Kenya na Tanzania ndetse n’abandi bagiye kwiyongera ku bakunzi be batuye mu bihugu byavuzwe haruguru.

"Msifuni Mungu Wetu" ni indirimbo y’amashimwe. "Mushime Imana yacu kuko yadukoreye ibikomeye, twese dufatanye guhimbaza Umwami Imana wo mu ijuru." Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ushyize mu kinyarwanda.

Aganira na Paradise, Muhoza Honette Maombi yavuze ko kuri ubu ahugiye mu mishinga itandukanye yo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose binyuze mu ndirimbo ziganjemo izo mu gitabo.

Maombi ni umwe muri bake bafite uwo mwihariko muri diaspora wo gukora cyane, kugira umutima uca bugufi no gukora cyane dore ko adashobora kumara amezi 3 adashyize hanze indirimbo nshya.

Amashimwe kuri ubu ararusha ibiro uyu muramyi.

Imihigo irakomeje kuri Maombi!! nta kwicwa n’ irungu.

DUFATANYE GUSIRIMBIRA IMANA MU NDIRIMBO NSHYA YA MUHOZA MAOMBI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.