Muraho Neza, nk’uko umubyeyi mwiza amenyereza umwana we kigozi, ni ko na Paradise.rw yamenyereje abakunzi bayo kubagezaho umuntu runaka wakoze igikorwa cy’indashyikirwa, kugira ngo na ba bandi bamaze iminsi basaba Imana kweyurura ikirere babone ko isaha y’Imana nibageraho nta muntu uzayihagarika.
Uyu munsi rero, reka mbabwire inkuru nziza, uyu munsi ubufindo bwacu bwerekeje mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Paradise.rw yaganiriye n’umutegarugori wirundumuriye mu buramyi, ubanza ari umwe mu bafashwa n’indirimbo ivuga ngo "Ibyo ntunze ni ibyawe, nanjye ubwanjye ni u’uwo mucunguzi"
Nizere ko Kanaka na Kanaka batambaza bati "ESE ubufindo uvuga ni ubuhe? Niba usoma Bibilia, Luka 1:9 haranditswe ngo "Ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw’Uwiteka kōsa imibavu".
Reka twe gutinda, ndabizi ko mu kanya benshi bagiye kumbaza bati, Ese Maombi wahimbye iyi ndirimbo Amashimwe nabona gute iyi ndirimbo? Ndahita nkohereza kuri channel yitwa "Umuhoza Maombi Official". Humura nta tike bigusaba, megabytes zitarenze 200 zirahagije, ukiyumvira imirimo ikomeye Imana yakoreye umwana wayo Muhoza Maombi, nawe ukongererwa imbaraga z’umutima.
Maombi yishimiye gukorana indirimbo na Patient Bizimana
Ishimwe rikomeye risendereye mu mutima wa Maombi rikubiye mu ndirimbo "Amashimwe" yakoranye na Patient Bizimana, umwe mu baramyi Imana yahaye ijambo ritajegajega muri gospel yo mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati.
Muhoza Maombi uzwi ku izina rya Honette ni umunyarwandakazi wirundumuriye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi umaze amezi arindwi atangiye urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje kugaragaza ko ataherewe italanto kuyipfusha ubusa.
Kuri micro za Paradise.rw, twamubajije icyatumye ahitamo gukorana na Patient Bizimana. Yagize ati "Nakuze nkunda indirimbo za Patient Bizimana, ni umuramyi utuje, afite indirimbo nziza, zirimo ubutumwa bwiza kandi indirimbo ze zuzuyemo ubuhanga kandi arimo Imana".
Twamubajije ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Maombi yagize ati "Mu by’ukuri, hari igihe amashimwe arusha Imbaraga umutima wawe ukumva utakibashije kwiyumanganya, twahisemo gusangiza abakunzi bacu amashimwe y’Imirimo ikomeye Imana yakoze ku buzima bwacu mu bihe bitandukanye".
Iyi ndirimbo nziza cyane yumvikanamo imvamutima za Maombi. Mu gutangira indirimbo, humvikanamo ijwi rituje rigira riti "Akira amashima avuye mu ndiba z’umutima ugukunda, Nibutse Imirimo yawe, Mwami Yesu warakoze".
Mu kwikiriza, Maombi ahita yinjira mu ndirimbo agira ati" Uwo mwami yankuye kure, aho ntari kwikura, andemera amashimwe, none ubu umutima uraririmba, yanteguriye ameza, mu maso y’abanzi banjye. Ya misozi yari imbere yanjye,wayihinduye amataba".
Patient Bizimana we yumvikana mu ndirimbo agira ati "Iyo nibutse cya cyavu, mwami Yesu ndatangara! Iyo nibutse bya bihe, umutima wanjye uraririmba! Wankuye ahakomeye, umpagarika ku munara wawe!"
Ni indirimbo aba bombi bagaragaza ibyishimo bidasanzwe. Indirimbo Amashimwe ikaba indirimbo ya gatatu Muhoza Maombi ashyize hanze aho ikurikira: Humura ndetse na Uhoraho.
Maombi yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2005 akiri umwana, atangira aririmba muri korali y’abana. Kuri ubu ni umwe mu baramyi bitezweho byinshi muri Gospel.
Yatangarije Paradise.rw ko yiteguye gusohora izindi ndirimbo zitandukanye ndetse akaba ateganya gukorana indirimbo n’ibindi byamamare muri gospel.
REBA INDIRIMBO "AMASHIMWE" YA MAOMBI MUHOZ FT PATIENT BIZIMANA
Honette courage knd kuza impano yawe utere imbere nibyiza kubona umunyarwanda kazi utanga ubutumwa bwiza ndetse nomumahanga akamamaza ugukora kwimana courage knd imana ikomeze ikwagurire imbago ujye mbere knd uwiteka abishimirwe