× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mubaraka yatabarije abahanzi bo muri ADEPR asaba Rev Isaie guca inkoni izamba

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mubaraka yatabarije abahanzi bo muri ADEPR asaba Rev Isaie guca inkoni izamba

Umuhanzi Tumusange Jean Pierre (Mubaraka) arasaba Ubuyobozi bwa ADEPR burangajwe imbere na Rev Isaie Ndayizeye guca inkoni izamba bagaha rugari abahanzi bo muri ADEPR nk’uko byahoze dore ko kuri ubu kubona umuhanzi wo muri ADEPR by’umwihariko i Kigali yatumiwe mu giterane bishobora kukugora nk’uko byagora ingamiya kwinjira mu mwenge w’urushinge.

Ibi bikaba bikunze kugarukwaho n’amazina akomeye y’abahanzi bo muri ADEPR biganjemo n’ibikomerezwa bakomeje kurira ayo kwarika aho bahuriza ku kuba kuri ubu abahanzi bo muri iri torero rifite umubare mwinshi batagihabwa agaciro aho bavuga ko kuri ubu amakorali ariyo ari ku ibere.

Nyuma yo gusohora indirimbo "Amasezerano" isubizamo abantu ibyiringiro, mu kiganiro na Paradise, umuhanzi Mubaraka yemeye gupfukama mu mutima asaba Rev Isaie Ndayizeye ufatwa nk’umubyeyi w’iri torero kuzirikana abanyempano bo muri iri torero bagahabwa umwanya wo kuririmba mu biterane by’umwihariko muri Kigali.

Abajijwe imwe mu mpamvu abahanzi bo muri iri torero batagihabwa umwanya wo kuririmba mu biterane, yavuze ko kuri ubu usanga amakorali yo muri iri torero ariyo ari ku ibere aho usanga ariyo atumirwa mu biterane.

Yavuze ko n’ibitaramo bategura bidashyigikirwa n’amatorero babarizwamo bikaba bibi kurushaho ku bahanzi baririmba mu buryo bwa Playback. Yabihuje n’amabwiriza yatanzwe n’itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2022.

Ubwo itorero rya ADEPR ryateguraga igiterane gikomeye cyabereye muri Camp Free Zone cyo kuwa 02/09/2022, cyiswe "Bye bye Vacancies" mu rwego rwo guha impamba abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri, abahanzi batekerejweho, baratumirwa.

ADEPR - Ururembo rwa Kigali, niyo yari yateguye icyo igiterane gikomeye cyatumiwemo abaramyi bakunzwe n’amakorali akomeye abarizwa mu Mujyi wa Kigali. Rev Rurangwa Valentin uyobora Ururembo rwa ADEPR muri Kigali yatumije abahanzi babarizwa mu itorero rya ADEPR mu mujyi wa Kigali aho iyi nama yabimburiye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Dove Hotel, baganira kuri iki giterane.

Muri iyi nama yabereye ku cyicaro cya ADEPR Nyarugenge (Paradise yitabiriye iyi nama) yahuje Ubuyobozi bw’itorero n’abahanzi bitabiriye ku bwinshi Pastor Mugabo Venuste uhagarariye abahanzi ba ADEPR ku rwego rw’Igihugu ni umwe mu bitabiriye inama.

Aganira n’abahanzi, Rev Rurangwa Valentin yateguje abahanzi babarizwa muri iri torero ko kuririmba mu buryo bwa Playback bitakigezweho, abateguza ko abahanzi bakiririmba mu buryo bwa playback igihe cyabo gishobora kuzashyirwaho akadomo. Yabasabye kujya baririmba mu buryo bwa Live dore ko yabasobanuriye ko ari wo muziki ushobora kurenga ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Muri iyi nama, abahanzi bafite amazina aremereye barimo Thacien Titus na Stella Manishimwe bagaragaje ko kuririmba Live batabibonamo ikibazo, gusa bagaragaza imbogamizi zirimo ko bisaba amikoro ahambaye harimo ama repetitions menshi, kumenya gucuranga, gutegera abacuranzi n’abaririmbyi. Bagaragaje ko iri torero rikwiye kibashyigikira dore ko bahurizaga ku kuba iyo batumiwe usanga amafaranga bahabwa atabafasha mu kubona ibisabwa byose.

Uyu mwanzuro wo gutumira abahanzi baririmba mu buryo bwa live gusa iyo urebye usanga warahise ushyirwa mu bikorwa dore ko no muri iki giterane cy’iminsi 3 cyavuzwe haruguru, cyatumiwemo Bosco Nshuti, Dominic Ashimwe, Papi Clever & Dorcas, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Vestine & Dorcas; Vedaste N. Christian, Simon Kubera n’amakorali akomeye ariyo : Shalom Choir y’i Nyarugenge Jehovah Jireh, Elayono choir, Amazing Grace na Holy Nation.

Niwitegereza neza, urasanga muri aba bahanzi bose batumiwe muri iki giterane, bose bamenyerewe ku Muziki wa live, ni nako byagenze mu giterane, nta muhanzi n’umwe waririmbye mu buryo bwa Playback.

Hari amakuru tugitohoza neza avuga ko amwe mu matorero akomeye abarizwa mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali ariyo Gatenga, Remera, Nyarugenge na Muhima yaba yaratanze itangazo ko mu biterane bitegurwa n’amakorali cyangwa abahanzi, nta muhanzi wemerewe gutumira umuririmbyi uririmba mu buryo bwa Playback.

Ibi kandi n’ubwo bitaragerwaho 100% ariko usanga kuri affiches z’ibiterane byo muri ADEPR uzasangaho amazina amwe n’amwe y’abahanzi baririmba mu buryo bwa live gusa nka Bosco Nshuti, Danny Mutabazi, Papi Clever &Dorcas na Jado Sinza mu gihe Theo Bosebabireba ariwe muhanzi nibura ugitumirwa mu matorero amwe namwe yo muri ADEPR akaririmba mu buryo bwa Playback.

Ibi rero Mubaraka akomeje kubibona nk’imbogamizi ku bahanzi babarizwa muri iri torero dore ko we abifata nko gukumirwa na cyane ko kuri ubu aba bahanzi basigaye batumirwa mu cyaro gusa.

Ibi abihuriyeho na bamwe mu bahanzi bo muri ADEPR bakomeje kurira ayo kwarika kubera ko bakomeje kugorwa no gukora umuziki wa live n’ubwo badahakana ko ari wo muziki ugezweho muri iki gihe.

Mami Espe umwe mu baririmbyi bakunzwe muri iyi minsi akaba n’umuhanga mu kuririmba live akaba akunzwe mu ndirimbo ziyobowe na "Arabizi", mu minsi yashize yabwiye Paradise ko hari insengero zimwe na zimwe zifite umuco wo gukunda playback, badaha agaciro umuririmbyi waririmbye live, nyamara byamusabye ibya mirenge.

Iki kibazo kikaba kigarukwaho na benshi dore ko na Stine usengera mu itorero rya ADEPR Gatsata aherutse kukigarukaho mu kiganiro yagiranye na Paradise.

Bamwe mu baririmbyi bo muri iri torero batashatse kwivuga amazina yabo bakomeje gusaba Ubuyobozi bwa ADEPR kubafasha bagashakirwa abaterankunga babafasha mu bijyanye no kumenya gucuranga n’abatoza b’amajwi babafasha mu kuzamura impano yo kuririmba mu buryo bwa live bakajya banabashyigikira mu bitaramo bategura bakanabatera inkunga mu buryo bw’ubushobozi.

Mubaraka atuye Kigali. Yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe aririmba muri korali z’abana, aza no gukomereza umuhamagaro muri Korali itabaza ADEPR Mugambazi. Mu mwaka wa 2012 ni bwo yinjiye mu muhamagaro wo kuririmba ku giti cye aho kuri ubu afite indirimbo 12 z’amashusho.

Mu marira menshi, umuhanzi Mubaraka yasabye itorero rya ADEPR guca inkoni izamba

Mubaraka ukataje mu myiteguro yo kuririmba live, avuga ko kubera guhora ukandira akanyenyeri abacuranzi birangira akanyenyeri gahindutse akadege

Hari ubwo Mubaraka yambara nk’umusaza rukukuri kugira ngo arebe ko zatanga umukamo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.