× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu ndirimbo zose nkora ntihashobora kuburamo urupfu no kuzuka by’Umwami Yesu Kristo - Dominic Ashimwe

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mu ndirimbo zose nkora ntihashobora kuburamo urupfu no kuzuka by'Umwami Yesu Kristo - Dominic Ashimwe

Umuramyi Dominic Ashimwe yahamije ko atazigera ahimba indirimbo irimo ubutumwa butarimo kuzuka ndetse n’Urupfu rw’Umwami Yesu Kristo.

Ibi yabitangaje mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu le 24/03/2023 kuri solace Ministry Ku kakiru.

Imvo n’Imvano yo kuririmba umusaraba wa Kristo ndetse n"Urukundo rw’Imana, ni ugushimangira intsinzi yabereye i Golgota ubwo Kristo yemeraga kuba inshungu y’inyoko Muntu.

Yesu yemeye kunywera ku gikombe cy’imibabaro, irimo gukubitwa, gusuzugurwa no gupfa urupfu rw’agashinyaguro, ariko intsinzi y’abera ikaboneka, kuri ubu ’tukaba twitwa abana b’Imana, nyamara bidaturutse ku mirimo yacu’ ahubwo byavuye ku gushaka kw’Imana yonyine yo mu ijuru.

Umuririmbyi yaragize ati "Suko nari mwiza habe na mba. Niyo mpamvu dukwiriye kwishimira mu rukundo rw’Umwami Yesu, tukarwirundumuriramo kandi tukaruririmba iteka ryose kuko nirwo rwaduhuje n’Imana".

Aha Dominic yanakuyeho ibihuha by’abamubeshyeraga ko yagiye kuririmba Secular, akaba yahamije ko atazigera ahindura ubutumwa.

RYOHERWA NA "GWIZA IMBARAGA" YA DOMINIC ASHIMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.