Vestine na Dorcas, abaramyi bakunzwe mu muziki wa Gospel, bateguje indirimbo nshya yitwa Yebo (Nitawale).
Iyi ndirimbo ni yo ya mbere basohoye kuva Vestine asezeranye mu mategeko n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, ukomoka muri Burkina Faso.
Indirimbo Yebo (Nitawale) ishingiye ku magambo yo muri Yesaya 42:13 agira ati:
“Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk’intwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye.”
Murindahabi Irene, umujyanama wa Vestine na Dorcas, ni we watangaje iby’iyi ndirimbo, agira ati: “Yebo (Nitawale) nimuyitegure igiye gusohoka mu masaha make.”
Vestine na Dorcas bazagaragara muri iyi ndirimbo bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano, ibintu bifite igisobanuro gikomeye mu butumwa bw’indirimbo. Mu ndirimbo zabo zakunzwe harimo Nahawe Ijambo, Simpagarara, Iriba, na Adonai.
Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Uretse indirimbo zabo zasohotse mu Kinyarwanda, banakoze indirimbo mu zindi ndimi, harimo imwe yasohotse yitwa Neema yasohotse mu Giswayile muri Nyakanga 2024.
Mu gihe abakunzi babo bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo nshya, biragaragara ko bakomeje kwagura impano yabo no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Indirimbo Yebo (Nitawale) izerekana ubundi buryo bushya bwo gutambutsa ubutumwa binyuze mu myambarire n’ubusobanuro buyigize.
Uyu muririmbyi, Vestine, uherutse kurushinga akomeje urugendo rwe mu muziki, kandi n’iyi ndirimbo nshya iragaragaza ko agifite umwete wo gukorera Imana binyuze mu kuririmba.
Vestine na Dorcas bazagaragara muri iyi ndirimbo bambaye imyenda y’abashinzwe umutekano, ibintu bifite igisobanuro gikomeye mu butumwa bw’indirimbo