× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Isaac Mahoro yibukije abarokotse Jenoside ko hari icyizere cy’ubuzima mu ndirimbo yise Harubuzima

Category: History  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka 30: Isaac Mahoro yibukije abarokotse Jenoside ko hari icyizere cy'ubuzima mu ndirimbo yise Harubuzima

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Isaac Mahoro yatanze umusanzu we mu guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abibutsa ko nubwo babuze ababo ariko hari abashibutse batanga icyizere cy’ubuzima, mu ndirimbo yise ‘Harubuzima.’

Izuba rirashe, umwijima urashize, ariko ntitwibagirwa, wowe Mana Rwanda. Cya gihe cy’umwijima ukabije, igihe wariraga utagira uguhoza, urumuri rw’icyizere rwongeye kumurika. Ahari amarira ubu hari ibyishimo. Hahandi hari urupfu habonetse ubuzima.
Cya giti cyatemwe cyongeye gushibuka nubwo ibikomere ari byinshi. Icyizere kirahari, habonetse ubuzima.

Rwanda nziza nguhumurize, ibya kera byarashize, Jenoside ntizongera. Ubu twese dushyize hamwe, turangamiye ubumwe, ubumwe n’ubwiyunge. Ubumwe n’ubwiyunge, ni wo musingi wacu."

Ayo ni amagambo agize indirimbo igarura icyizere mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Isaac Mahoro mu kiganiro yagiranye na Paradise yasobanuye bimwe mu bivugwa muri iyi ndirimbo agira ati: “Kuvuga ko izuba ryarashe, umwijima ugashira, ni aho twavuye hashise tukaba twarabonye Igihugu cyiza.”

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda dufite ubuyobozi bwiza bwita ku Munyarwanda nta kuvugangura. Dufite icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza, turangamiye iterambere kandi twunze ubumwe. Habonetse ubuzima.”

Isaac Mahoro usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata.
Yagize ati: “Mu by’ukuri nifuje gutanga uruhare rwange mu guhumuriza Abanyarwanda, nk’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nandika indirimbo ikubiyemo ihumure mpumuriza Abanyarwanda.”

Muri uyu mwaka wa 2024, Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Indirimbo zo kwibuka ahanini zicurangwa cyane mu Cyumweru cyo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu, kuva ku wa 7 kugera ku wa 13 Mata buri mwaka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igiri iti: “Twibuke Twiyubaka.” Kugira ngo habeho kwiyubaka, icyizere cy’ubuzima kiri mu by’ibanze bikenewe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.