Korali Impanda ibarizwa mu itorero rya ADEPR Sgeem Paroisse ya Gatenga igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ibwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Kuri Ubu igiye gutaramana na Jehovah Jireh choir mu gitaramo cyiswe "Edot Concert" kizaba kuva tariki ya 21 kugeza 24/08/2025.
Benshi mu bakunzi b’iyi korali bahora bibuka indirimbo "Nta muhanga wa rwo" yibutsa abantu ko uru rugendo tugenda nta muhanga warwo, ntawakwirinda, ntawakwishoboza ubwe uretse mwuka wera ujya udushoboza. Uwakwirengagiza indirimbo "Zerubabeli " yibutsa abantu gutekereza icyo Imana yabavuzeho ko naho cyatinda ariko kitazahera.
EDOT CONCERT: IMINSI INE Y’ UBUHAMYA N’AMATEKA Y’URUGENDO RW’IMYAKA 30
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 y’ivugabutumwa, Korali Impanda yateguye iminsi ine y’ibitaramo by’indirimbo, ubuhamya n’ Ijambo ryi Imana bizibanda ku mateka n’imibereho ya Korali.
Ibyo bitaramo bikaba byariswe “Impanda Edot concert”, bizaba mu matariki ya 21–24 Kanama 2025, gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yohana 15:27: Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.
“Edot” ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura “Ubuhamya”. Ni ijambo rifite uburemere bw’ivugabutumwa, ryerekana igisobanuro cy’uko buri wese agomba gutanga ubuhamya ku byamubereyeho n’uko yabonye Imana mu rugendo.
Ku munsi wa gatatu wibyo biterane, hazaba igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho by’indirimbo za Korali Impanda kugirango abakunzi bazo batari hafi babashe kuzibona, bahemburwe nazo ndetse zigere no kubandi bagikeneye ubutumwabwiza.
Umunsi usoza icyo cyumweru uzasozwa n’igitaramo cy’ivugabutumwa cyiswe “EDOT CONCERT”, aho indirimbo, ubuhamya n’ijambo ry’Imana bizahuzwa n’amateka ya Korali no guha Imana icyubahiro.
Korali Impanda ni korali yahembuye imitima ya benshi bituma benshi bihana ibyaha bareka ubugome bwabo. Zimwe mu ndirimbo nka " Iwacu,nimugire umwete,Uwiteka arakuzi,uhimbazwe,umwuka wera,Nagushima note,zelbabel,tubane amahoro n’izindi zahembuye imitima ya benshi. Ni korali yataramiye hafi mu bice byose by’igihugu.
Korali Impanda ni korali Kristo yahaye amavuta y’igikundiro. Ibi byatumye itumirwa mu biterane hirya no hino mu gihugu ,ibi bigatuma haboneka iminyago myinshi.
Mu mwaka wa 2014 Korali impanda ni imwe mu makorali yifatanyije na Korali Agape ya ADEPR Nyarugenge mu kumurika umuzingo wiswe" Gucungurwa".
Mu mwaka wa 2014 Korali Impanda yakoze igitaramo cyo kumurika Album cyiswe"Tubane amahoro launch" ikaba yarataramanye na Naioth choir, Alexis Dusabe, Hoziana choir, Dominic Ashimwe n’abandi. Ni mu birori byabaye tariki ya 21 Nzeli 2014 Camp Kigali.
Gutaramana na Jehovah Jireh Choir ni nko gutera Goriath witwaje umuhumetso, inkoni n’amabuye arindwi. Uretse kuba Korali Impanda ari korali ikunzwe izataramana na Jehovah Jireh Choir Cep ULK Soir yamamaye mu ndirimbo zirimo: Gumamo, Imana ikwiye amashimwe, Amateka, Iw’abandi n’izindi.
Ni amahitamo meza kuri Korali Impanda doreko abantu basengera mu bice bya Sgeem bakunda kubi Jehovah Jireh choir. Imwe mu ntego z’iki gitaramo cy’iminsi 4 harimo kuzana iminyago kuri Kristo. Uru rugamba rwo gukura abantu mu ngoyi za satani ruteguye neza.
Niyo mpamvu gutaramana na Jehovah Jireh twabigereranyije no kujya kurwana na Goriath witwaje intwaro zuzuye ariko ziyobowe no kwizera. Kwitwaza inkoni isobanura ubutware, umuhumetso ndetse n’amabuye arindwi nk’uko Dawidi yagiye yikwije igihe yajyaga kurwana na Goriath.
Korali Impanda igiye gukora igiterane gikomeye yise "Ediot Concert"
Jehovah Jireh Choir yatumiwe mu birori bya Korali Impanda byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30
EDOT Concert – Iminsi ine y’Ubuhamya, Indirimbo, n’Ivugabutumwa