Bishop Prof Fidele Masengo Umushumba Mukuru w’itorero rya City light Foursquare Gospel Church yasangije abamukurikira amasomo 7 yakuye mu rushako.
Ibi yabigarutseho ubwo umuryango we wizihizaga isabukuru y’Imyaka 23 imana ibubakiye urugo. Uyu mushumba yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook atambutsa amashimwe ndetse asabira abasore n’inkumi bubaka ingo kuzarambana.
Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Imigani 19:14 havuga ngo "Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka."
Yakomeje agira ati: "Ku munsi w’ejo ubwo twizihizaga Isabukuru y’Imyaka 23 y’urushako abantu benshi bagiye batwifuriza isha n’ihirwe. Nifuje gukoresha ubu buryo mbashimira. Abaduhamagaye, abatwandikiye ku mbuga cg mu gikari, abadushyize kuri Status na profiles zabo, abakoze comments kuri socio-medias, Mwese ndabashimiye."
Yakomeje agira ati: "Ejo ubwo nasozaga inyigisho z‘abashakanye mu rusengero rwa Zion Temple Rwamagana, bansabye kugira ikintu gito navuga ku rugendo rw’imyaka 23 mu rushako. Uno munsi nongeye kubiteketezaho bituma mfata akanya ko gutambutsa inyigisho ya none ku kubaka urugo.
Iki cyanditswe nizemo byinshi harimo ko:
1. N’ubwo ari ngombwa kwishakira uwo muzabana, umenye ko urushako rwiza, nyarwo kandi rukubereye ruva ku Mana.
2. Urugo rwiza niyo sôko y’indi migisha: amahoro, abana, stability, imbaraga, épanouissement, équilibre, ubukristo, etc.
3. Ingaruka nziza zo kubana kw’abashakanye zigera kuri ba nyiri bwite, ku bana babo, ku miryango yabo, inshuti, aho batuye, aho basengera, ku gihugu no ku binyejana byinshi bizaza. Ingaruka mbi nazo ni uko zigera ku buzima bwa benshi mu bihe bitandukanye.
4. Urushako rubi rushobora kuba rwiza. Urwiza rushobora kuba rwiza cyane, urwiza cyane rushobora kuba Paradizo mu Isi, ndetse birashoboka ko umuntu yaba mu ijuru rito binyuze mu rushako. Ariko abantu batabaye maso, urushako rwiza rwaba rubi.
5. Impinduka nziza ziva gusa ku kumenya ko Imana ariyo ifite ibanga ry’urugo rwiza hanyuma ugakora ibyo ijambo ry’Imana rigusaba: gusiga no kubana, gukunda no gusengera urushako.
6. Ku bakristo, urugo rwiza n’Isezerano bagomba kubohoza. Ntiwemere ko Satani ari kuriganya. Ku bashumba, urugo rwiza ntabwo ari amakuru tubwira abageni tubasezeranya. Ni ubuzima tugomba kubamo bikabera abenshi ubutumwa.
7. Ku bafite ibibazo mu rushako, isengesho ryanjye rihorana igitero cy’imiryango. Uwawe uri muyo nsengera. Kubera iyo mpamvu, urugo rwawe ruracyaba rwiza. Nizeye amasengesho yanjye. Nizeye Imana nsenga. Mfite ubuhamya bukomeye bw’abo Imana yahinduriye imiryango ku bw’amasengesho.
Yasoje agira ati: "Abaherutse gukora ubukwe, ndabifuriza urugo ruhire. Ndashima Imana yampaye urugo rwiza iyi myaka 23 ishize.
Bishop Dr Fidele Masengo ni umwe mu bashumba Imana yahaye icyubahiro n’igikundiro. Abamuzi bavuga ko Imana yamuhaye impano yo kwicisha bugufi no kwiyoroshya.
Mu kwezi Kwa 11 mu mwaka wa 2001 ni bwo yashakanye na Solange Masengo. Uyu muryango ufatwa nk’intangarugero ku bakiri bato dore ko bakunze kwitabira ibiganiro bigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Mu mwaka wa 2021, Bishop Prof. Fidele Masengo na Madamu we Solange Masengo, bagarutse ku rukundo rwabo ubwo bari batumiwe mu kiganiro ‘Sunday Choice’ cya Isibo Tv kigaruka ku makuru y’ibyamamare.
Muri iki kiganiro Bishop Dr. Masengo akaba n’umwanditsi w’ibitabo Aho mu butumwa atambutsa burimo n’ubwubaka umuryango yagarutse ku rukundo rw’aba bombi. Aha yabajijwe ibibazo bukubiye mu gitabo yise “The Marriage Of Your Dreams” kirimo n’agace kagaruka ku rukundo rwabo.
Iki gitabo cyabanjirijwe n’icyitwa ’Intimacy with God’ ndetse ibi byombi bikaba byaraherekejwe n’ibindi bibiri birimo "The Grace of God" gisobanura Ubuntu bw’Imana kikanakura mu rujijo abayobywa n’inyigisho z’ubuntu n’amategeko na "Beyond Boundaries" kireba abantu bose yaba abizera Imana n’abatarayimenya.
Uyu mushumba mu nyigisho atambutsa akunze kugaragaza ko atewe ishema bikomeye no kuba yarashakanye na Pastor Solange Masengo, akaba amukunda cyane kuva bakimenyana dore ko yamukoye Inka 10 nk’uko yabigarutseho mu kiganiro cyavuzwe haruguru.
Yagize ati: "Uyu mugore namukoye inka icumi maze mu rwenya amugore we nawe avuga ko ari nkeya agereranyije n’abana barindwi yabyaye.
Bishop Prof. Masengo muri iki gitabo kivuga ku rushako, yavuze ko urushako ari umwe mu mishinga umuntu ashobora kugira ukomeye. Hari ago agira ati ”Urushako rwagakwiye kuba umushinga wawe bwite wuzuza ibyifuzo byawe”.
Mu 2001 ni bwo aba bombi bakoze ubukwe
Bishop Prof. Masengo na Pastor Solange Masengo bari kwizihiza imyaka 23 bamaranye