× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubutumwa bw’ibanze bwa Kristo Yesu mu Isi—Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  2 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Ubutumwa bw'ibanze bwa Kristo Yesu mu Isi—Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho ze zo ku wa 28 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku butumwa bw’ibanze bwa Kristo Yesu mu isi, agaragaza ko ishingiro ryabwo riri mu kugaragaza Imana nk’Umubyeyi no mu kwamamaza Ubwami bwo mu ijuru.

Ubutumwa bwa Kristo Yesu bwatangiriye ku kugaragaza Imana nk’Umubyeyi. Mu gihe abantu benshi bari basanzwe babona Imana nk’iri kure cyangwa nk’itegeka gusa, Yesu yaje ayereka abantu nk’Umubyeyi wuje urukundo, wifuza kugirana ubusabane n’abana be.

Kuba Imana ari Umubyeyi si igitekerezo cy’amarangamutima gusa, ahubwo ni ihame rishingiye ku Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu muri Matayo 5:9 handitse ngo: “Hahirwa abakiranura kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.”

Kwita umuntu “umwana w’Imana” si izina gusa, ahubwo ni umwanya wo kuba mu busabane n’Umubyeyi. Ariko kandi uwo Mubyeyi ni Umwami; afite ubwami ayoboye, kandi abemera kuyoborwa n’Umwuka we ni bo babarizwa muri ubwo bwami.

Ikindi Yesu yibanzeho cyane ni Ubwami bwo mu ijuru. Muri Matayo honyine, ijambo “ubwami” rigaruka inshuro nyinshi, bigaragaza ko ari ryo pfundo ry’ubutumwa bwe.

Nk’uko muri Matayo 4:23 habivuga, ko Yesu yanyuze i Galilaya hose, yigishiriza mu masinagogi yabo, ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose mu bantu.

Aha hagaragara ko ubutumwa bwiza bwari bujyanye n’Ubwami, kandi ko aho bwageraga bwahinduraga ubuzima bw’abantu. Ubwami si ijambo gusa, ni imbaraga zihindura ubuzima, zigakuraho ingoyi z’umwijima. Ni yo mpamvu mu isengesho Yesu yigishije, yavuze ati: “Ubwami bwawe buze.” Aho Ubwami bw’Imana bugeze, busimbura ubundi bwami bwose bwa Satani.

Ariko kwinjira muri ubwo bwami bisaba gukiranuka nyakuri. Si amagambo menshi cyangwa imyanya y’icyubahiro. Ni yo mpamvu muri Matayo 5:10 handitse ngo: “Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”

Kandi muri Matayo 5:20 na ho hagira hati: “Kuko ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.”

Aya magambo agaragaza ko gukiranuka kw’inyuma, kugaragara ku maso y’abantu, kudahagije. Umuntu ashobora kuvuga Imana ariko atayubaha mu bikorwa bye. Ni yo mpamvu umuntu wese asabwa kugereranya ubuzima bwe n’Ibyanditswe, aho kubwubakira ku bandi bantu.

Ubutumwa bwa Yesu bwasabye abantu gushyira Ubwami bw’Imana imbere ya byose. Muri Matayo 6:33 handitse ngo: “Ariko mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.”

Gushaka Ubwami mbere na mbere ni nko gushaka ubwenegihugu bwo mu ijuru. Nta muntu uba mu gihugu atagira ibimuranga; ni na ko no mu by’umwuka bisaba kwinjira mu murongo w’ubushake bw’Imana.

Yesu kandi yerekanye ko kwinjira mu Bwami bishingiye ku gukora ibyo Imana ishaka. Muri Matayo 7:21 handitse ngo: “Umuntu wese umbwira ati Mwami, Mwami, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.”

Bityo, ubutumwa bw’Ubwami si amagambo gusa, ni ubuzima bwahindutse. Ni yo mpamvu Yesu yohereje abigishwa be ababwira ati: “Nimugende mubwiriza muti: ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe… Mwahawe ubuntu, namwe mutange ubuntu.” (Matayo 10:7-8) Ibi bigaragaza ko Ubwami bwo mu ijuru bugomba kwamamazwa no kugaragarira mu bikorwa.

Mu gusoza, inyigisho za Pastor Christian Gisanura zo ku wa 28 Gashyantare 2026, zasozaga ukwezi kwa Gashyantare, yashimangiye ko ubutumwa bw’ibanze bwa Kristo Yesu ari ukugarura umuntu mu busabane n’Imana nk’Umubyeyi no kumuyobora mu Bwami bwo mu ijuru.

Kwitwa umwana w’Imana no kuragwa Ubwami bwo mu ijuru bijyana no gukiranuka no gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana. Iyo umuntu yemeye kuyoborwa na Yesu, ari na we Nzira, ubuzima bwe burahinduka, kandi akinjira mu murongo w’ubwami butahangarwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.