× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakobwa b’uburanga ku isonga mu byatumye Rev. Dr. Rutayisire ataba Padiri

Category: Pastors  »  14 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakobwa b'uburanga ku isonga mu byatumye Rev. Dr. Rutayisire ataba Padiri

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko mu busore bwe yigeze gutekereza kujya mu bupadiri, ariko akaza kwisubiraho nyuma yo gusuzuma ubushobozi bwe n’amarangamutima yari afite.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ageze ku myaka 19 y’amavuko ari bwo yatangiye kwicara akitekerezaho byimbitse, agasanga hari impinduka zikomeye ziri kuba mu buzima bwe. Yavuze ko yarebaga abakobwa akabona bose barabaye beza mu maso ye, ibintu atari asanzwe yiyumvamo mbere.

Yabisobanuye agira ati: “Icyatumye ntaba padiri ni uko nabonaga ntabishobora. Nge naricaye ku myaka 19, burya umuntu aba yahindutse, ndicara ndareba abakobwa bari hanze mbona bose babaye beza.”

Yongeyeho ati: “Nareba igipadiri kitarongora, nakwitega amatwi nkumva mu mubiri wange hajemo ibinyugunyugu ntari mfite kera kandi byose birakubitira amababa icyarimwe.”

Iyo yatekerezaga ubupadiri budashyingira, yageragezaga kwisuzuma akumva mu mubiri we haje ibinyugunyugu, amarangamutima akabyuka icyarimwe. Ibyo byamuteraga kwibaza niba atazavamo umupadiri uhemuka mu gihe yaba aramutse akomeje iyo nzira.

Ibyo byiyumviro byatumye yigiramo impungenge zikomeye, aribaza ati: “Ese ibi binyugunyugu na ziriya nkumi, na buriya bupadiri butarongora, none nazavamo umupadiri uhemuka?”

Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko yumvaga “imitingito” iri mu mubiri we akabona ko atashobora kwihanganira ubuzima bwo kutarongora. Aho ni ho yahereye afata icyemezo cyo kudakomeza inzira y’ubupadiri.

Avuga ko yabonaga atabishobora kandi atifuza kuzabamo umukozi w’Imana utari inyangamugayo ku ndahiro yarahiriye, ati: “Narebaga imitingito iri mu mubiri, nareba inkumi nkabona ubupadiri ntazabushobora.”

Ubuhamya bwa Rev. Dr. Rutayisire bugaragaza uburyo yisuzumye atibereye, akamenya ubushobozi n’amarangamutima ye mbere yo gufata icyemezo gikomeye mu buzima bwe, bwafashije benshi gutekereza ku byemezo byabo, banamushimira ko ari umushumba uvugisha ukuri.

Isomo abenshi bakuyemo ni iry’uko ari ngombwa gufata icyemezo gikwiriye kandi gihuye n’ukuri kwawe, aho kwinjira mu murimo utagukwiriye cyangwa udashoboye ngo ni uko uwukunda gusa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.