Yesu Kristo Ashimwe! Dusangire Ijambo ry’Imana dusanga mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 26:6-8. Turahasanga inkuru y’umugore wasutse amavuta kuri Yesu.
Haranditse ngo: "Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe, umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya. Abigishwa babibonye bararakara bati: “Aya mavuta apfiriye iki ubusa".
Impamvu bavuze aya magambo, ntibahaga agaciro Yesu, muri macye bahoraga barira kandi amavuta yari ahari, Yesu na we yari ahari, ikibazo ntibari bafite kunyurwa.
N’ubu birahari! Abantu benshi bati "Yesu ntacyo atumariye, isi nayo turayirambiwe, akazi nkora bampemba make, abana barananiye. Umugabo biranze, umugore ni uko, ugasanga umwe ahisemo kwiyahura, ngo ave ku isi, cyangwa akiyahuza ibiyobyabwenjye, ngo ntanyuzwe".
Wibuke ko ibi byose tubonye hari ababibuze, babyifuza, umwana mu nda ye arabyigana ashaka kuvuka ngo aze ku isi, ibyo urirana ni byo abandi baririra. Mwene data, garuka.
Isomo dukuramo. Irya mbere ni ukunyurwa, isomo rya kabiri ni ukumenya ko Yesu akuzi, icyo uyu mugore yakoze, icya mbere yibutse ko yababariwe ibyaha, icya kabiri yumva ko Yesu ari uw’agaciro, na we amuha iby’agaciro.
Mwene data, na we kunda Yesu kuko nawe aragukunda ngo uhindurirwe amateka, imirimo yawe myiza ihore yibukwa. Soma muri Matayo 26:10 na 13.
"Ariko Yesu abimenye arababaza ati: “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza? Ndababwira ukuri y’uko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizahavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
Amahoro y’Imana abane namwe abankurikiye mwese, Amen!!
Pastor Mukandemezo Immaculée ni umushumba mu Itorero AEBR. Yize tewolojiya, akaba amaze imyaka myinshi mu murimo w’ivugabutumwa.