Mu nyigisho za Pastor Christian Gianura zo ku wa 26 Gashyantare 2026 yagarutse ku butumwa bw’ingenzi bwa Yesu Kristo muri iyi si, agaragaza ko bwari bushingiye ku kumenyekanisha Imana iyo ari yo no gusobanura ibyerekeye ubwami bwayo.
Yesu Kristo yaje ku isi azanye urumuri ku mibanire hagati y’umuntu n’Imana. Ikibazo gikomeye cyari gihari ni uko abantu benshi bari bazi Imana mu bitekerezo byabo cyangwa mu izina gusa, ariko batayizi uko iri koko.
Iyo umuntu atazi neza Imana iyo ari yo, biramugora kuyiyegereza cyangwa kuyiha agaciro ikwiriye. Ni yo mpamvu ubutumwa bwa Yesu bwibanze ku guhishura imiterere nyakuri y’Imana.
Icya mbere Yesu yagaragaje ni uko Imana itari Umuremyi uri kure gusa, ahubwo ko ari Umubyeyi wegereye umuntu. Ibi byagaragajwe neza mu byo yabwiye Mariya Magadarena.
Bibiliya iravuga iti: ‘Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”’ (Yohana 20:17). Aha Yesu yahishuye isano idasanzwe hagati y’Imana n’abantu, ayita Se we kandi akaba na Se w’abizera.
Mu nyigisho ze, Yesu yakomeje kwerekana ko umuntu akwiriye kubana n’Imana nk’umwana ubana na se. Mu isengesho yigishije abigishwa be, yaravuze ati: “Nuko musenge mutya muti: Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.” (Matayo 6:9). Guhamagara Imana “Data” byari uburyo bwo gukuraho ubwoba bukabije abantu bayigiriraga, no kubereka ko ishaka kugirana na bo umubano w’urukundo ruba mu muryango.
Iyo umuntu yumvise neza ko Imana ari Umubyeyi mwiza, imyitwarire ye irahinduka. Kwizera ntiguhagararira ku magambo gusa, ahubwo kugaragarira mu mirimo. Nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga, kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye. Umuntu wemera ko Imana ari Se, asabwa kubaho agaragaza imico ihesha icyubahiro uwo Mubyeyi: urukundo, imbabazi, kwicisha bugufi no gukora ibyiza.
Nubwo ubuzima bw’abantu ku isi bushobora kugaragaza ingero mbi z’ababyeyi cyangwa z’abana, iyo si yo shusho yo gupimiraho Imana. Ahubwo umuntu asabwa gutekereza ku mubyeyi mwiza wuje urukundo, ukosora umwana we agamije kumwubaka, kandi uharanira icyiza cye. Ni ko Imana yigaragaza: irakosora ariko mu rukundo, irababarira kandi igaharanira ko umuntu agera ku byiza.
Ubutumwa bwa kabiri Yesu yigishije ni ubw’ubwami bw’Imana. Yigishije abantu gusenga bavuga bati: “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru.” (Matayo 6:10). Ubwami bw’Imana busobanura kuganza kwayo mu mitima y’abantu no mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iyo umuntu yemeye ko Imana imutegeka, ubushake bwayo butangira gukorera muri we.
Ku isi, abizera babaho nk’intumwa zihagarariye ubwo bwami. Bitezweho kubaho mu buryo bugaragaza ko bakomoka ku Mana: mu magambo yabo, mu bitekerezo byabo no mu bikorwa byabo. Ubuzima bwo ku isi ni igihe cyo kwakira imbabazi no kwikosora; ariko nyuma y’ubu buzima, hazabaho guhabwa ingororano cyangwa igihano hakurikijwe uko umuntu yabayeho.
Bityo, ubutumwa bwa Yesu Kristo bwari ugusubiza abantu ku mubano nyawo n’Imana nk’Abana bayo, no kubahamagarira kwemera kugengwa n’ubwami bwayo bakiri ku isi. Uwo muntu wemera ubu butumwa agahindura imibereho ye, aba ategura ejo hazaza he mu bugingo buhoraho.
Izi nyigisho zagarutsweho mu buryo bwimbitse na Pastor Christian Gianura, agaragaza uburemere bwo kumenya Imana nk’Umubyeyi no kwemera kugengwa n’ubwami bwayo mu buzima bwa buri munsi.