Umwuka wa Pasika watangiye kwinjira mu bizera kurushaho nyuma y’uko itsinda ry’abaramyi Ben and Chance ryatangaje ko rizakora igitaramo gikomeye muri BK Arena ku wa 05 Mata 2026, mu kwizihiza Izuka rya Yesu Kristo.
Ni igitaramo bise “Easter Jubilee Music Gathering”, kizaba kibaye ku nshuro yabo ya mbere bakoreye muri iyi nyubako nini mu gitaramo cyabo bwite. Paradise yamenye amakuru avuga ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka.
Iki gitaramo cya Pasika gitegerejwe nk’igihe cyo guhurira hamwe kw’Abakristo n’abakunzi ba Gospel, bagasangira ibyishimo by’Izuka rya Kristo mu mwuka wo kuramya no guhimbaza.
By’umwihariko, iri joro rizaba ari umwanya wo kongera kumva no kuririmbana indirimbo zabaye ubuhungiro bw’imitima ya benshi zirimo izahumurije abarize, izagaruye ibyiringiro ku bari bacitse intege, ndetse n’izahinduyemo amarira ibyishimo.
Mu myaka 10 bamaze baririmbana nk’umugabo n’umugore, Ben na Chance bubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi.
“Yesu Arakora” imaze kurebwa hafi na miliyoni 10 kuri YouTube, “Zaburi Yanjye” barenga miliyoni 6, mu gihe “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu Nda y’Ingumba” n’izindi zabaye indirimbo zafashije abantu benshi mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Pasika ni umunsi wo kwibuka ko urupfu rwatsinzwe, kandi Ben na Chance biteguye kuwizihiza mu buryo bwagutse, bushimangira ko Yesu akiri muzima kandi ko agikora.
Abategura iki gitaramo batangaje ko andi makuru ajyanye n’amatike n’abatumirwa azatangazwa mu minsi iri imbere, ariko ikizwi ni uko igitaramo kiri kurushaho kwegeraza cyane.
Ku bakunzi babo no ku bakunda umuziki wuzuye ubutumwa bwiza, Pasika y’uyu mwaka ifite indi sura, ni ukuvuga guhurira muri BK Arena, mu joro ridasanzwe ryo guhimbaza no kunezererwa hamwe.
Ben & Chance biteguye gutanga ibyishimo kuri Pasika mu gitaramo kizabera muri BK Arena