Nebo Mountain Choir ibarizwa mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba yasohoye indirimbo bise "Imirimo yawe".
Ni indirimbo igaruka ku mbaraga no gukomera kw’Uwiteka, ikaba yuzuye amashimwe.
Bagira bati: “Imirimo yawe, Uwiteka, irahambaye. Mu ishyamba, mu ntama za Data, mu rugamba rw’intare n’idubu mu buzima bwanjye bwaratawe, aho nta byiringiro, ni ho wansanze, ni ho wankuye, ndakira.”
Iyi ndirimbo isubiza amaso ku mateka ya Dawidi igihe yabaga mu ishyamba. Umwami Dawidi yabaye umuyobozi w’Abisirayeli imyaka 40: imyaka 7 ayobora i Heburoni arwana n’ingabo za Sauli zarwaniraga ko Ishibosheti, mwene Sauli, yimika ingoma ya se (nyamara bitari umugambi w’Imana), ndetse n’imyaka 33 ayobora imiryango 12 y’Abisirayeli i Yerusalemu.
Abantu benshi iyo bavuye mu buzima buciriritse bakagera ku ntebe bita “Nsengimana” bibagirwa aho Imana yabakuye, bakayitera umugongo. Ariko siko byagenze kuri Dawidi. Aho kuba mu mwanya w’ubwami yamuhinduye kwirata, ahubwo yahindutse urugero rwiza ku Bisirayeli, aba umunyamasengesho ukomeye, umuririmbyi n’umwami wicisha bugufi.
Yakundaga gusubiza amaso inyuma akibuka uko Imana yamukuye mu ishyamba, akiri umusore w’imyaka 17, aragiye intama za Yesayi se. Ni bwo yarwanyije intare n’idubu, kandi yagiriwe neza n’Imana ikamurinda, ikamucungura mu maboko ya Goliati no kwa Sauli, ikamwicaza ku ntebe y’ubwami.
Nebo Mountain Choir ikwiye gusabirwa umugisha:
Mu majwi yatojwe neza, aba baririmbyi banditse indirimbo ikangurira buri wese gusubiza amaso inyuma akibuka aho Imana yamukuye, ikamurinda kwibagirwa no kwirata. Ni indirimbo iteye ikiniga, ifasha abahagaze nabi ku mwuka kwisubiraho, kandi izagarura intama zatatanye.
Nebo Mountain Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroisse Kabarondo, Itorero rya Rutagara mu Rurembo rwa Nyagatare. Yatangiye mu 2004 nk’itsinda ry’abanyeshuri baririmbaga mu biruhuko, ariko ubu imaze gukura no kubaka izina rikomeye.
Mu 2024, iyi korali yakoze igiterane cy’amateka bise Nebo Gospel Week (20–25 Kanama 2024). Yifatanyije n’amakorali atandukanye nka Shalom Choir (ADEPR Nyarugenge), Bethesaida Choir (ADEPR Kayonza), Penuel Choir, Umurwawera Choir, Alpha Choir, Abasaruzi Choir, Salem Choir, Umuseke Choir, Intwarane Choir na Integuza Choir.
Muri icyo giterane, abantu benshi bafunguwe ingoyi za satani: abagera kuri 400 bakiriye agakiza, imiryango yabanye mu makimbirane yasabanye imbabazi, abana basaga 60 bavuye mu muhanda biyemeza gusubira mu miryango no mu ishuri.
Imirimo y’abera izibukwa. Muri iki gitaramo hihannye abantu bagera kuri 400
Roho nzima mu mubiri muzima. Muri iki gitaramo, hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango 700, harimo Mituweli 600 zatanzwe na Nebo Mountain Choir ndetse n’izindi 100 zatanzwe na Shalom Choir. Hatanzwe kandi amatungo magufi (Ihene) 10 ku miryango itishoboye ngo zibafashe kuzamura imibereho.
Imirimo y’abera izibukwa: Abana bari barateye umugongo ishuli barisubiyemo, kuri ubu barimo kwandikisha ikaramu yitwa "Mbarushumukono".
Tariki 25 Kanama ubwo hasozwaga iki giterane, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaie, yavuze ko itorero rifite intego yo guhindura imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwuzuye, naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Rongine, ashima uruhare rwa ADEPR mu bufatanye bwiza bwo gufasha abaturage mu kugira imibereho myiza.