× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bene inkwi barya ibihiye! Iriba choir itegerejwe nk’ifu mu madahanure muri "Bethlehem Evangelical Week"

Category: Choirs  »  4 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bene inkwi barya ibihiye! Iriba choir itegerejwe nk'ifu mu madahanure muri "Bethlehem Evangelical Week"

Iriba choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Taba mu Karere ka Huye itegerejwe bikomeye mu karere ka Rubavu nka kwa kundi ifu iba itegerejwe ku mashyiga ngo isukwe mu mazi y’amadahanure (abakunzi b’ubugari barabyumva vuba)!.

Ni igitaramo cyateguwe na Bethlehem Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi mu karere ka Rubavu hagamijwe kwizihiza imyaka 60 Bethelehem choir imaze mu busitani bwa Kristo. Ni igitaramo cyatangiye kuwa 16/12/2024 kikazageza tariki ya 22/12/2024.

Bethel choir ikomeje gutaramana n’amakorali yambaye ubwiza bw’Imana nka: Rehoboth Choir, La source choir, Yakin Choir, Umubwiriza choir, Tuyikorere choir, Impuhwe choir, Alliance choir, Amahoro choir na Iriba Choir.

Hateganyijwe kandi abamanyaguzi b’Imitsima bagabura ijambo ry’Imana neza ari bo: Pastor Rudasingwa Jean Claude, Pastor Habyarimana Desire, Rev Ndayizeye Isaie na Pastor Uwambaje Emmanuel. Kwinjira ni Ubuntu, gusohoka ni umugisha.

Ikimenyetso cy’igihango cy’urukundo korali lriba igirana na Tumaini" - Bakigera Rubavu bakiranwe yombi mu munezero muinshi

Iriba choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Taba mu Karere ka Huye itegerejwe bikomeye mu karere ka Rubavu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.