× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu ibanga rikomeye, Byosebirashoboka Aphrodis umaze kwandika indirimbo 216 ari gutegura ubukwe buzaba akubutse i Burundi

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mu ibanga rikomeye, Byosebirashoboka Aphrodis umaze kwandika indirimbo 216 ari gutegura ubukwe buzaba akubutse i Burundi

Ntekereza ko n’umuntu utazi mu muryango w’urusengero, usanga Dawe uri mu ijuru azamura ikurikirwa na "Nabiriya Mana ndabikweretse uzabikorere kwiyubahisha".

Iyi ni imwe mu ndirimbo ikomeje gufatwa nk’isengesho ku bantu benshi, ikaba yarakoze umurimo ukomeye ku maradiyo atandukanye.

Murabizi ko mu minsi yashize, isi yose ndetse n’u Rwanda twabaye mu bihe by’umwijima biturutse ku cyorezo cya Covid-19. Nkurikije ubutumwa nagiye numva abantu bahamagaraga ku maradiyo atandukanye mu bihe bya Guma mu rugo, iyo bamwe batagira iyi ndirimbo bamwe baba bariyahuye.

Hari imwe mu maradiyo nzi ariko ntari buvuge kano kanya kuko batatanze ituro ry’umutambyi, hari ikiganiro cyatorwagamo indirimbo ya mbere muri eshanu hagendewe ku majwi y’abakunzi ba radio, buri munsi yabaga iya mbere.

Iyi rero ikaba imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi w’umuhanga, guhangana ubuhanga rero birangiye ari umuhanzi mpuzamahanga uhereza amahanga ibihangano bihimbitse neza! Uwo ni Byosebirashoboka Aphrodis uzwi nk’inshuti y’kadasohoka ya Theo Bosebabireba.

Uyu ni umwe mu bahanzi nahamya y’uko yatumye amasosiyete y’itumanaho yongera amasezerano afitanye n’amaradiyo kuko niba hari indirimbo ituma abantu bahamagara ku maradiyo, ni "Na biriya Mana ndabikweretse!! Uzabikorere kwiyubahisha"!

Uramutse uri umunyamakuru utayifite muri playlist yawe waba uhomba, ndetse urebye nabi abakunzi ba radio bagutera amabuye. Iyi ndirimbo njye nayihimbye "Kimaranzara".

Byosebirashoboka ni muntu ki rero?

Byosebirashoboka Aphrodis ni umuhanzi uvuka mu karere ka Ngororero. Yatangiye kuririmba akiri muto, dore ko yatangiye afite imyaka irindwi ubwo yaririmbaga muri korali yitwa Ari ku ngoma mu itorero rya ADEPR, ubu ni Paroisse ya Masoro, itorero rya NOBWE.

Uyu muhanzi usengera mu itorero rya ADEPR yaririmbye mu makorali atandukanye. Nyuma yaje kwiyumvamo impano yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye. Yaje kwisanga yaguye mu maboko meza doreko indirimbo ze zasamiwe mu kirere.

Mu kiganiro yahaye Paradise.rw, yatangaje ko amaze kwandika indirimbo 216, zimwe muri zo yazihaye abahanzi batandukanye, izindi azihimbira amakorali mu gihe we amaze gukora indirimbo 35, ariko eshanu muri zo kuri ubu zifite amashusho.

Amakuru dufitiye gihamya n’ubwo nyir’ubwite atayavuzeho byinshi ni uko ari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye nyuma yo kuva mu gihugu cy’i Burundi mu giterane cy’imbaturamugabo yatumiwemo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Aphrodice yibanze ku gitaramo ateganya gukorera i Burundi azakirwa ku kibuga cy’Indege na rurangiranwa Theo Bosebabireba nawe uri mu gihugu cy’i Burundi mu bitaramo bitandukanye.

Ni igiterane cyamamajwe cyane mu gihugu cy’i Burundi bigaragara ko gifite imbaraga. Iki gikorane (nk’uko babivuga i Burundi) ciswe "WARAKOZE CONCERT", giteganyijwe hagati ya 16-18/07/2023.

Ni igikorane co kumurika Album y’umuhanzi rurangiranwa Jeff Nduwimana kizazenguruka mu ntara zitandukanye zigize Bujumbura. Kikazitabirwa n’abahanzi batandukanye baturutse mu Burundi, Tanzania Kongo n’u Rwanda.

Bamwe muri abo bahanzi ni Aphrodis Byosebirashoboka (Rwanda), Ngoma waririmbye Songa mbere, Fabrice ndetse na Chantal Dusabimana. Ni igiterane cyatewe inkunga n’amaradiyo atandukanye yo mu gihugu cy’i Burundi ndetse n’abayobozi b’amatorero atandukanye.

Nyuma yo kuva i Burundi, amakuru dufite ni uko uyu muhanzi azahita akora ubukwe n’imwe mu nkumi zifite igikundiro tugitohoza amakuru yayo.

Gusa mbere yo gukora ubukwe amakuru ahari ni uko azabanza gukora igitaramo cyo kumurika Album izaba iriho indirimbo icumi yitwa "Warayirengeje", azitirira imwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane yitwa Warayirengeje ivuga ngo "Warayirengeje nibarekere aho".

Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo icumi aho kugeza ubu, indirimbo eshanu z’amashusho zikaba zaramaze kurangira, izindi eshanu zikaba nazo zikomeje gutunganwa na producer Karenzo, umwe mu ba producers bafite ibigwi mu gutunganya amashusho mu Rwanda.

Byosebirashoboka agiye gukora ubukwe

Paradise.rw yamubajije imvo n’imvano y’indirimbo "Ndabikweretse" ikomeje guhembura imitima ya benshi. Yagize ati "Indirimbo ndabikweretse imizi yayo yari iyo gusubiza amaso inyuma nkareba imirimo Imana yakoze nkayishima, narangiza nkayiragiza ibiri imbere".

Iyi album ikazagaragaraho zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe arizo Ndabikweretse, Warayirengeje, Ca inkoni izamba, Ifite inzira zirenga igihumbi, Umbanzirizeho Yesu, Yesu ni igihozo n’izindi.

Nyuma yo gukora ubukwe, amakuru dufite aravuga ko ateganya gukora ibitaramo bizenguruka mu ntara enye z’u Rwanda ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Paradise.rw tumwifurije ishya n’ihirwe.

Byosebirashoboka amaze kwandika indirimbo zirenga 200

Byosebirashoboka ategerejwe i Burundi mu gitaramo gikomeye
RYOHERWA N’INDIRIMBO "WARAYIRENGEJE" YA APHRODIS BYOSEBIRASHOBOKA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.