× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu Ihema ry’Ibonaniro hahindutse i Kadeshi: Udushya 7 twaranze ’Redemption Live Concert’ ya Jado Sinza

Category: Artists  »  March 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mu Ihema ry'Ibonaniro hahindutse i Kadeshi: Udushya 7 twaranze 'Redemption Live Concert' ya Jado Sinza

Wari umunsi w’umunezero ku muramyi Jado Sinza wakabyaga inzozi nka za zindi za Yozefu zo kubona izuba n’inyenyeri zikubise imbere ye.

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2024, umuramyi Sinzabyibagirwa Jean De Dieu uzwi ku izina rya Jado Sinza, yakoreye igitaramo cy’amateka mu ihema rya Camp Kigali. Ni igitaramo cyatangiye ahagana Saa kumi n’imwe n’igice z’i Kigali.

Iki gitaramo cyakurikiraga ibindi bitaramo bibiri uyu muramyi yakoreye muri Dove Hotel. Iki gitaramo cyahuruje abanyamakuru ndetse n’ibinyamakuru. Nka Paradise.rw birumvikana ntitwari kwirengagiza nkana ibi birori doreko turi abanyabirori.

Dore udushya 7 twaranze iki gitaramo cya Jado Sinza

1) Igitaramo cyatangijwe n’urufaya rw’amasengesho n’ijambo ry’urufunguzo: Iki gitaramo cyayobowe n’umushyushyarugamba akaba n’umwe mu baramyi beza babarizwa mu itsinda rya New Melody ndetse na Iriba Choir, Neema Marie Jeanne.

Mbere yo gutangira, cyabanje kuragizwa Imana mu masengesho y’Urufaya aho umukozi w’Imana yazamuraga isengesho yasoza undi agasubyamo. Mu busanzwe tumenyereye ko ahantu hitwa i Kadeshi mu karere ka Gicumbi ariho ugera ugasanganirwa n’amajwi arangurura y’abasenga, niyo mpamvu twagereranyije ihema rya Camp Kigali n’i Kadeshi.

Nyuma y’aya masengesho wumvaga yenda kunyeganyeza ibikuta, Mc Neema yatangije ijambo ry’urufunguzo riboneka mu gitabo cy’abefeso 1:1-14.Ni ijambo ryibanze ku migisha y’Imana ibonerwa muri Yesu Kristo.

2) Itsinda rya Narada ryaratunguranye: Saa kumi n’ebyiri na 30, itsinda ryitwa Narada rigizwe n’abantu batarenga 15 ryahamagawe ku ruhimbi. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’amajwi y’aba baririmbyi baririmbaga mu rurimi rw’iki Zoulu. Uretse uru rurimi, benshi banyuzwe n’amajwi yo mu gituza (Base) ku bagabo n’abasore bagize iri tsinda dore ko baririmbaga ukagirango ni benshi.

3) Ni Igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare: Kuva ku bashumba, abanyamakuru, abaramyi ndetse n’abandi bantu bazwi ariko batabarizwa mu gisata cya Gospel bari bitabiriye iki gitaramo: Rev Past Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR, Bishop Alan Numa usigaye ubarizwa muri Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda riyoborwa na Apostle Serukiza Sosthene, Past Olivier Ndizeye uyobora Zion Temple Ntarama;

Past Karekezi Jean, Abaramyi barimo Phn Albert Niyonsaba, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, El Cruz uherutse gutandukana na Yesu Araje choir, Jacque Worshipper, Safari Jean Pierre, Dorcas na Papi Clever, Mucyowera Jesca, Alex Dusabe, Daniella wa James, Murava Annet na Gafaranga, Bahavu Jeannette Madame wa Producer FLeury n’abandi.

4) Jado Sinza yatuweho umugisha wa Gishumba: Mbere gato yo kwakira umushyitsi w’Umunsi ariwe Zoravo, Rev Past Isaie wa ADEPR yahamagawe ku ruhimbi afata Album yitwa "Inkuru y’agakiza" igaragaraho indirimbo 8. Nyuma yo kwaturira umugisha kuri iyi album no ku bantu bose bazagira uruhare mu kumenyekanisha ubutumwa bwiza buyigize, yarambitseho ibiganza uyu muramyi mu maso y’ababyeyi be.

5) Jado Sinza yagaragaje urwego rw’imiririmbire ruri hejuru: Abitabiriye iki gitaramo bahurizaga ku Ijambo "Kizigenza" ndetse hari n’abakoresheje ijambo "Maestro" bashaka kumvikanisha ko uyu muramyi amaze kwinjira mu ruhando rw’abaririmbyi bakuru.

Ubwo yageraga ku ruhimbi ahagana saa moya na 45 akabanzirizwa n’itsinda ryamufashaga kuririmba ryo ryahageze saa Moya na 40, benshi batunguwe n’uyu muririmbyi winjiye mu gitabo cy’abami ba Live. Yahereye ku ndirimbo "Inkuru y’agakiza", akurikizaho "Yesu warakoze" imaze ibyumweru 2 kuri youtube, aririmba "Naragabanye", "Ndi Imana yawe", "Golgota", "Yesu yavukiye i Bethelehemu" ndetse n’iyitwa "Amateka".

Bosco Nshuti usanzwe ari nyirarume wa Jado Sinza, yamushyigikiye cyane muri iki gitaramo dore ko ari mu babimburiye abandi kugera ku ruhimbi agahembura benshi mu ndirimbo nka "Nakwitura iki", "Ni muri Yesu", "Yanyuzeho" ndetse n’izindi.

Bosco Nshuti yikije ku muhamagaro wa mwishywa we amuvuga ibigwi. Yavuze ko ariwe wahaye Jado Sinza Inama yo kuba umuririmbyi dore ko yari asanzwe avuza ingoma muri korali y’abana aba bombi bazamukiyemo.

6) Zoravo yerekanye icyatumye yambuka akagera akaza i Kigali: Umuramyi Zoravo ni umwe mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo. Yageze mu Rwanda aza gusubira muri Tanzania mu butumire bw’ikindi gitaramo. Uyu muramyi wagarutse i Kigali kuri uyu wa 6 umunsi umwe mbere y’igitaramo, nk’uko Paradise ibikesha umwe mu bateguraga igitaramo, hari abatekerezaga ko ari bugaragaze umunaniro, gusa si ko byagenze kuko yagaragaje ko ari umuramyi mwiza ku ruhimbi ndetse no hanze yarwo.

Uyu muramyi waririmbye nyuma y’abandi bose doreko yageze ku ruhimbi nyuma ya Bosco Nshuti, True Promises, Narada Vocal Band ndetse na Jado Sinza, yageze ku ruhimbi ibintu bihindura isura by’umwihariko ubwo yageraga ku ndirimbo "Ameniona" ikunzwe kubi ku butaka bw’u Rwanda.

Yahise ahamagara abahanzi bose bari baje gushyigikira Jado barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Daniella na Gaby Kamanzi, bafatanya nawe kuririmba. Umwe mu bahamagawe ku ruhimbi Gaby Kamanzi yatangarije Paradise ko ubwo yahamagarwaga ku ruhimbi yabanje kugira akoba ko kuririmbana n’umuntu batakoranye imyitozo, gusa avuga ko yagerageje kwihagararaho nk’umuhanzi mukuru. Uyu munya Tanzania yaboneyeho kwatura imigisha itarondoreka ku gihugu cy’u Rwanda.

7) Jado Sinza yatengushywe n’ibyuma: Baravuga ngo nta byera ngo de! N’ubwo umuntu atabiha ijanisha rinii, ariko uwavuga ko sonorization hari aho yatengushye Jado Sinza ntiyaba abeshye. Uwo yageraga ku ndirimbo ya kabiri, ibyuma byabaye nk’ibimutenguhaho buri wese yumva ko bimubangamiye kugeza ubwo asabye ko bitunganywa. Gusa icyo kwishimira ni uko ababishinzwe bahise babishyira kuri gahunda ntihakongera kumvikana nyiramubande.

N’ubwo twibanze kuri ibi birindwi, ntawarenza ingohe Bosco Nshuti watanze ifunguro rifutse, abasore baririmbaga bati "Jado niwe wacu", bamwe mu banyamakuru tutavuze amazina baririye ama selfie ku bahanzi b’aba Star by’umwihariko Dorcas wa Papi Clever.

Tuzahurire BK ARENA muri "EWANGELIA" kuwa 31/03/2024 dukomereze mu gitaramo "RESPECT" cya Tonzi. Paradise, Roho nzima mu mubiri muzima.

Jado Sinza yakoze igitaramo cyiza cyane

Alice na Frodouard ba Paradise bari bahari 5 kuri 5

Jado Sinza yanditse amateka

Abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihubu bitabye karame Jado Sinza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana izamushobize kwongera kutunezezaaa twarishimye cyaneeee

Cyanditswe na: Soso mercy’s   »   Kuwa 20/03/2024 04:02