Umuramyi Muhoza Honette Maombi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye igitambo cy’amashimwe mu ndirimbo "Msifuni Mungu Wetu".
Maombi wakumbuje abera Ijuru mu ndirimbo "Amakamba" akura benshi mu nzira y’igihogere mu ndirimbo "Ai Mana y’ukuri" yahuriyemo n’icyamamare Patient Bizimana.
Uyu muramyi Kristo yahundagajeho igikundiro kandi yahuje umurunga na Bigizi Gentil bavuga ku mirimo y’Imana binyuze mu ndirimbo "Iby’Imana ikora.
Muhoza Honette Maombi: Icyitegerezo cy’umuhanzi uzi kubana na buri wese amahoro
Kuba umuhanzi mpuzamahanga no kwagura umuziki.
Muhoza Maombi ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’urugendo, ibi bishimangirwa n’igikundiro yagaragarijwe kuba yatangira umuziki. Byatumye indirimbo ze zikundwa cyane zirebwa na benshi kandi zicurangwa mu bitangazamakuru bikomeye.
Nko mu mwaka wa 2024 ku bagenda mu modoka rusange byaragoraga kumara umunsi wose utumvise imwe muri ziriya ndirimbo mu modoka.
Kuri ubu uyu muramyi yateguje indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahuli.
Ikindi gishimangira igikundiro: Gukorana indirimbo n’ibyamamare.
Mu gihe benshi mu bahanzi bavuga ko bagorwa no gukorana indirimbo n’ibyamamare hakaba n’abavuga ko bigoye nko kuzamuka Kalisimbi, siko bimeze kuri Muhoza Maombi dore ko yakoranye n’ibyamamare byavuzwe haruguru.
Aha benshi bahuriza ku kuba abifashwamo no kuba ari umuhanzi urangwa n’ubunyangamugayo, wicisha bugufi akamenya uburyo aganira na buri wese bituma atagorwa no gupanga umushinga n’abarimo ibyamamare
Indirimbo zifite amavuta
Gukorana n’ibyamamare ntabwo bihagije ngo indirimbo igire igikundiro. Bisaba ko indirimbo iba ifite amavuta Kandi yanditse neza.
Indirimbo iby’Imana yakoranye na Bigizi Gentil imaze kurebwa n’abasaga 656k
Mu gihe "Ai Mana" y’ukuri yaririmbye wenyine imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 65k.
Muhoza Maombi ageze ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo kubona ko ubutumwa atambutsa bunyura imitima y’abatuye mu bihugu bitandukanye birimo abakoresha ikinyarwanda batuye mu Rwanda, Burundi, Uganda na Congo, kuri ubu yibutse n’abakunzi be bakoresha igiswahili nk’uko bakomezaga kubimusaba ku mbuga nkoranyambaga.
Abatuye muri Kenya na Tanzania ndetse n’abandi bagiye kwiyongera ku bakunzi be batuye mu bihugu byavuzwe haruguru.
"MSIFUNI MUNGU WETU" ni indirimbo y’amashimwe .
Mushime mushime Imana yacu kuko yadukoreye byiza tuzamushima uwavuye hejuru muhimbaze umucunguzi mwiza. Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ushyize mu kinyarwanda.
Amashimwe kuri ubu ararusha ibiro uyu muramyi.
Imihigo irakomeje kuri Maombi!! Nta kwicwa n’ I rungu.
Aganira na Paradise, Muhoza Honette Maombi yavuze ko kuri ubu ahugiye mu mishinga itandukanye yo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose binyuze mu ndirimbo ziganjemo izo mu gitabo. Uyu muramyi akaba umwe muri bake bafite uwo mwihariko muri diaspora, biteganyijwe ko iyi ndirimbo isohoka mu gihe cya vuba.
Maombi ndagukunda mumabara yose ❤️ imana yomwijuru igukomereze amaboko kd iyindimbo ugiye gusohora imana yomwijuru izayiguteshe ubwiza bwayo nabazayumva ibatere kuva mubitagira umumaro