× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Cyarwa-Sumo: Habonetse iminyago 40, Abafatanyabikorwa 19, hanatangwa ibihembo: Ibyaranze Elimu Week

Category: Crusades  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

ADEPR Cyarwa-Sumo: Habonetse iminyago 40, Abafatanyabikorwa 19, hanatangwa ibihembo: Ibyaranze Elimu Week

Igiterane cyiswe "Imirimo y’Abera" ni kimwe mu biterane bitazibagirana muri ADEPR. Ni igiterane cyasubije ibibazo byibazwaga n’abantu batandukanye by’umwihariko abakristo ba ADEPR, itangazamakuru ndetse n’abayobozi b’amadini ndetse n’amatorero.

Kimwe mu bibazo byasubirijwe muri iki giterane ni ikibazo kibaza kiti "Ese birashoboka ko ibiterane ndetse n’ibitaramo bya Gospel byakorerwamo ibikorwa byo kwamamaza ibikorwa bidahabanye n’indangagaciro za gikristo?"

Ese itorero nka ADEPR rizwiho kugira umubare munini w’abakristo, ni gute ryabyaza umusaruro umubare munini w’abakristo rifite? Ese abacuruzi, abanyenganda n’abandi banyamafaranga biteguye gushora muri Gospel kandi bakunguka?

Iki giterane cyaranzwe cyageze ku ntego yacyo dore ko cyakirijwemo abagera kuri 40, ariko icyatunguye abantu benshi ni umubare munini w’abafatanyabikorwa, dore ko cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa 19 kandi batari baringa. Abo bafatanyabikorwa ni Polisi y’u Rwanda, Huye Center Supermaket, Conafo Industry;

Volcano Express, Croix Rouge Rwanda, Nyanza Milk Industry, RBC, Uruganda rwa JIBU rutunganya rukanacuruza amazi, Radio Salus, Radio RC Huye, Isibo Tv, Radio O, Paradise, Flash FmTV, Isezerano, Zaburi Nshya, inyaRwanda.com, Light house Hotel ndetse na Iyobokamana Tv.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, abafatanyabikorwa bagera kuri 19 bari bashyize ibyapa bigaragaza ibyo bakora ku marembo yinjira ahaberaga igiterane kuva gitangiye kugeza gisojwe.

Ikindi, wasangaga buri kigo cyohereje abagihagarariye barimo abashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza (Sales representative agents). Buri kigo cyabaga cyazanye na bimwe mu bicuruzwa (Sample) byo kwamamaza no gucuruza dore ko hari hateguwe uburyo bikorwamo kandi hatabangamiwe intego y’igiterane.

Kuba iki giterane cyaragize umubare munini w’abaterankunga byagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza yacyo ndetse no kuvuga ubutumwa. Urugero, byaruhuye umutwaro ubuyobozi bw’iri torero ndetse byorohereza Korali Elimu yari yateguye iki giterane.

Iki giterane cyasabaga ingengo y’imari iremereye irimo kwakira abashyitsi, amazi, amata, amafaranga yo kucyamamaza, transport yo gutwara abantu mu bihe bitandukanye, amacumbi y’abaririmbyi n’abanyamakuru, n’ibindi.

Muri ki giterane Police y’u Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakuru yari yohereje abapolisi bahagarariwe n’umuyobozi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’uyihagarariye mu karere ka Huye.

Bagize uruhare mu kuyobora no gucunga umutekano mu rugendo rwakozwe n’abaririmbyi n’abakristo ubwo berekezaga mu mujyi wa Huye mu gikorwa cyo gutanga amaraso (ahitwa ku mberabyombi) ndetse no mu gushishikariza abaturage gahunda ya Gerayo Amahoro.

Undi mufatanyabikorwa ni RBC yagize uruhare runini mu migendekere myiza y’igikorwa cyo gutanga amaraso, itanga ubujyanama ndetse itanga n’abaganga bari bashinzwe kuba bakwita bakanakurikirana bya hafi umuntu wese wagira ikibazo mu giterane, urugero nko kuba hari uwagira isereri.

Croix Rouge yagize uruhare mu gutanga ubujyanama n’ubufasha mu myubakire y’inzu ya miliyoni 7 yubakiwe umuturage utishoboye, aho yafatanyije n’itorero rya Cyarwa Sumo. Croix rouge kandi yatanze za matelas, ibikoresho by’isuku, amasafuriya, amajerekani, amabase ndetse n’ibindi bikoresho.

Ibi bikoresho byiyongereye ku bindi yashyikirijwe n’ubuyobozi bw’iri torero, nk’ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa..etc. Ibi byatumye uyu munyarwanda yongera kugira icyizere cy’ubuzima, yongera kwizera Imana ko ishobora gutabara umuntu inyuze aho atakekaga, ubu arashima Imana.

Uruganda rwa Conafo Industry rwatanze internet yakoreshejwe mu giterane bituma amajwi n’amashusho bisakara bigera kure. Muri iki gitaramo, abanyamakuru bafashwe neza. Light House Hotel yacumbikiye abanyamakuru ahantu heza cyane bituma bakorera muri conditions nziza.

Huye Center Supermarket yatanze imigati yose yakoreshejwe mu giterane. Mwibaze namwe amafaranga itorero ryari gukoresha mu kugura imigati yo kwakira ama korali ndetse n’abandi bitabiriye igiterane?

Uruganda rwa Nyanza Milk rwatanze amata yakoreshejwe mu giterane. Mwibaze uwo murimo ariko! Uruganda rwa Jibu ni rwo rwatanze amazi yakoreshejwe mu giterane cyose, icyitwa inyota cyo cyari amateka mu giterane. Hari n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye tugishakisha umusanzu wabo muri iki giterane.

Aba bafatanyabikorwa kandi bagize uruhare rukomeye mu gucengeza ijambo ry’Imana mu mitima y’abantu. Mbere yo kwakira umukozi w’Imana Harerimana Jean Baptiste, abitabiriye iki giterane babarirwa nko mu gihumbi babwiwe ko hateganyijwe ibihembo ku bantu baza gusubiza neza ibibazo bibazwa ku ijambo ry’Imana.

Nyuma yo kwigisha uruganda rwa JIBU ndetse na Nyanza Milk industry zatanze ibihembo ku bantu batandukanye barimo uwitwa Gelemie ndetse na Umuhoza Beatrice.

Nyuma yo kwegukana ibihembo birimo amata ndetse n’ifu y’igikoma, Umuhoza Beatrice yatangarije Paradise.rw ko yishimiye iki gikorwa, anongeraho ko atazibagirwa ijambo ry’Imana riboneka muri Ezekiyeli 16:1-6. Nyanza Milk Industry na JIBU baracuruje ibicuruzwa bigashira,bakazana ibindi.

Itorero rya ADEPR ni rimwe mu matorero azwiho kugira abakristo benshi. Ibyo bituma ibiterane yakoresheje byitabirwa ku rwego rwo hejuru. Muri iki giterane, ibicuruzwa birimo amazi, amata yari mu tujerekani twa litiro 5 ndetse n’amata afunitse byaraguzwe ku rwego rwo hejuru. Ibi bivuze ko impande zombi zabiboneyemo inyungu.

Ese ni uruhe rugero amatorero n’amadini akwiye kwigira ku itorero rya ADEPR Cyarwa-Sumo?

Ubwo Paradise.rw yaganiraga na Bosco Ntakirutimana Umuyobozi wa Elimu Choir yatangaje ko gukorana n’abafatanyabikorwa byabafashije mu migendekere myiza y’igiterane.

Bwana Emmanuel Rukundo umunyamakuru wa Isango Star wari ukuriye ubukangurambaga muri iki giterane akaba n’umwe mu bagize uruhare runini mu kwegera abafatanyabikorwa, yatangarije Paradise.rw ko ubwo bateguraga iki giterane baje gutekereza ku ruhare rw’abafatanyabikorwa.

Yatangaje ko bagerageje gukomanga ahantu hatandukanye, bakagaragaza ibyo bifuza ku bafatanyabikorwa ndetse n’inyungu za buri ruhande, ku bw’Umugisha bakaza guhuza.

Abajijwe ibanga bakoresheje yagize ati "Icya mbere ni ugutegura neza nk’uko umushinga utegurwa, ukagaragaza igikorwa, uruhare rwawe, icyo wifuza ku bafatanyabikorwa ndetse n’inyungu kuri buri ruhande". Iki gikorwa cyashimwe n’abatari bakeya barimo Korali Ukuboko kw’Iburyo.

Umuyobozi w’iyi korali yatangarije Paradise ko iki gikorwa cyo gukorana n’abafatanyabikorwa mu biterane ari iby’agaciro, yongeraho ko mu gihe hajya hatumizwa ibiterane bikomeye nko muri stade hagatumirwa amakorali akomeye ndetse n’abahanzi,abafatanyabikorwa baganirijwe neza bajya batera inkunga ibitaramo bityo amadini akabona uburyo bwo gukora imishinga yateguye.

Gusa yongeyeho ko hajya hatekerezwa ku bafatanyabikorwa bafite ibikorwa bitabangamiye imyizerere. Yanaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’iri torero bwatanze urugero rwiza doreko nyuma y’iki giterane, abafatanyabikorwa bahawe certificate z’ishimwe.

Si aba gusa bashimye iki gikorwa. Mahoro Espoir Manager wa JIBU mu karere ka Huye ndetse na Emmanuel Twahirwa ushinzwe ubukangurambaga muri Nyanza Milk Industries, bashimye iri torero ku bwo kubegera kandi bagakorana neza.

Ibi byuzuzanya n’ibyo Rev Alain Numa aherutse gutangaza ubwo yaganiraga na Paradise.rw ku ngingo yerekeranye no kuba abaririmbyi, amatsinda ndetse n’abahanzi bakwiye kujya batinyuka bagakomanga mu bigo bitandukanye bakaka ubufatanyabikorwa igihe hategurwa ibikorwa biremereye.

Ikindi, kuba ibi bigo byarashoye agatubutse kandi bikunguka, ibi bikwiye guha rugari bikanatinyura abandi bafatanyabikorwa. Inyungu ntiziba mu mupira gusa, mu nsengero no mu biterane wahashora ukunguka bitewe n’umubare munini w’abitabira kandi uzasangamo ingeri zirimo abana, urubyiruko, abakuze n’abasheshe akanguhe. Bene amaguru, ngurwo urukwavu!

Nyuma y’igiterane, Korali Elimu yashimiye abafatanyabikorwa bayo

Nyanza Milk Industry yagize uruhare rukomeye muri iki giterane, yatanze amata yifashishijwe mu kwakira abashyitsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.